Kigali

Se wa Lopetegui wirukanwe muri Real Madrid yavuze ko Perez yamugambaniye agurisha Ronaldo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 October 2018 Yasuwe: 1295

Umubyeyi wa Lopetegui waraye yirukanwe muri Real Madrid kubera umusaruro mubi, yashinje abayobozi bayo ubugambanyi ubwo bwagurishaga umukinnyi Cristiano Ronaldo ntibagure uwo kumusimbura kandi uyu mutoza yaraje azi ko bagiye gukorana akamushakira ibitego.

Uyu musaza,Jose Antonio, yabwiye El Mundo ko kuba ikipe ya Real Madrid itarasimbuje Cristiano Ronaldo aribyo byatumye umuhungu we yitwara nabi ndetse yita ubuyobozi bw’iyi kipe ko ari ibisambo byibye umuhungu we ibitego 50 ubwo bwagurishaga kizigenza Cristiano Ronaldo.

Se wa Lopetegui yavuze ko Real Madrid yagambaniye umuhungu we igurisha Ronaldo

Yagize ati “Ronaldo yari umukinnyi mwiza cyane.Ubuyobozi bwa Real Madrid bwararangaye kuko buri mwaka yatsindaga ibitego 50.Yabuze umusimbura.Real Madrid yatakaje rutahizamu ukomeye,ntiyamusimbuza n’umukinnyi n’umwe.Bavuze ko Neymar n’abandi bazaza ariko ntibyabaye.Bibye ibitego 50 umuhungu wanjye.”

Se wa Lopetegui witwa Jose Antonio yavuze ko Real Madrid yagombaga gusimbuza vuba na bwangu Cristiano Ronaldo ndetse batagombaga kwirukana umuhungu we kuko nta bakinnyi bamuhaye.

Umutoza Julen Lopetegui yaraye yirukanwe nyuma yo gutsindwa na FC Barcelona ibitego 5-1 mu mukino wa La Liga wabaye ku Cyumweru gishize kuri Camp Nou.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon...

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe...
22 February 2019 Yasuwe: 536 0

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no...

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze,...
21 February 2019 Yasuwe: 3046 0

Muzehe Mudeyi Modeste umubyeyi wa Muvara Valens wamenyekanye cyane mu ikipe...

Inkuru y’akababaro imaze kujya ahagaragara ivuga ko Muzehe Mudeyi Modeste...
21 February 2019 Yasuwe: 3686 0

Usengimana Faustin kuri ubu utari ufite ikipe yagaragaye mu myitozo ya...

Umukinnyi ukina mu mutima w’aba myugariro Faustin Usengimana kuri ubu...
21 February 2019 Yasuwe: 4239 0

Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe umutoza Maurizio...

Myugariro wa Chelsea Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe...
21 February 2019 Yasuwe: 2358 0

Micheal Sarpong niwe watowe nk’umukinnyi mwiza witwaye neza muri...

Rutahizamu ukomoka muri Ghana Sarpong Micheal niwe watowe nk’umukinnyi mwiza...
21 February 2019 Yasuwe: 1552 1