skol
fortebet

Se wa Neymar yatangarije PSG icyayifasha kugumana Neymar

Yanditswe: Thursday 19, Jul 2018

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Neymar uzwi nka Neymar Sr, ushinzwe kumushakira amakipe, yatangarije ikipe ya Paris Saint Germain ko kugira ngo umuhungu we ayigumemo bakwiye kumuha agaciro kurusha Kylian Mbappe uri kuririmbwa n’Abafaransa.

Sponsored Ad

Neymar witwaye nabi mu gikombe cy’isi,atewe ubwoba na Kylian Mbappe ukomeje gusingizwa na benshi kubera ubuhanga yibitseho ndetse n’ibitego yatsindiye Ubufaransa bigatuma butwara igikombe cy’isi.

Neymar yatengushye Brazil mu gikombe cy’isi

Neymar Sr yavuze ko we n’umuhungu we bakeneye icyubahiro ndetse Neymar akwiriye gufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi ndetse badakwiye kumufata nk’umukunnyi usanzwe.

Neymar w’imyaka 26 yahawe agaciro na PSG ubwo yagurwaga akayabo ka miliyoni 222 z’amayero ahita aca agahigo k’umukinnyi uhenze kurusha abandi mu mateka y’isi.

Mbappe ahangayikishije Neymar

Byavugwaga ko Real Madrid yifuzaga Neymar Jr gusa iyi kipe yahakanye aya makuru ndetse uyu musore uri kugenda asubira inyuma cyane yiteguye kuguma muri PSG.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa