skol
fortebet

Senegal: Abantu 8 bapfiriye ku kibuga cy’ umupira w’ amaguru abandi benshi barakomereka

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2017

Sponsored Ad

Abantu 8 bapfuye naho abandi bagera kuri 49 barakomereka nyuma yaho urukuta rusenyukiye ku kibuga cy’umupira muri Senegal.
Byabereye kuri sitade ya Demba Diop mu murwa mukuru Dakar nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cya Senegal wahuje Stade de Mbour na Union Sportive Ouakam kuwa gatandatu.
Abafana b’ayo makipe yombi batangiye kurwana maze igipolisi kitabaza ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya bituma benshi bagira ubwoba batangira gukandagirana nuko urukuta rurasenyuka.
Bamwe mu bafana (...)

Bamwe mu bafana bateranaga ibintu babashije kubona birimo amabuye.

Ibinyamakuru byo muri Senegal biravuga ko imodoka zitabara indembe n’abakozi bazimya umuriro bahise bahagera.

Umuvugizi w’umukuru wa Senegal yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ari imbere biba bihagaritswe kuri kino cyumweru kugira ngo bibuke abaguye kuri iyo sitade.

Yongeyeho ko ababigizemo uruhare bagombye guhanwa by’intangarugero.

Ibitekerezo

  • ABAZIZE IYO MANUKA IMIRYANGO YABO YIHANGANE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa