skol
fortebet

Senegal inganyije n’Ubuyapani biyibuza guhita ikatisha itike ya 1/16 cy’irangiza

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Senegal ibuze gato ngo ibone itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi kuko Ubuyapani buyishyuye igitego cya kabiri yari yatsinze banganya ibitego 2-2 mu mukino wo mu itsinda H.

Sponsored Ad

Senegal yari yitezwe na benshi mu banyafurika ko irara ibonye itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 kuko yasabwaga gutsinda Ubuyapani,inganyije nabwo bituma itegereza kuzashaka inota rimwe kuri Colombia bazakina ku mukino wa 3.

Senegal yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Sadio Mane,cyaje kwishyurwa na Takashi Inui ku munota wa 34,bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri umutoza Alliou Cisse yahaye inama abakinnyi ba Senegal byatumye ku munota wa 71 umukinnyi Moussa Wague ashyiramo igitego cya kabiri cya Senegal cyaje kwishyurwa nyuma y’iminota 7 na Keisuke Honda winjiye mu kibuga asimbuye.

Senegal yatsinze Pologne ibitego 2-1 mu mukino wa mbere,ifite amanota 4 inganya n’Ubuyapani aho isabwa kunganya na Colombia igahita ibona itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16.

Mu wundi mukino wabaye kuri iki cyumweru ikipe y’Ubwongereza yakatishije itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 inyagiye Panama ibitego 6-1 byatsinzwe na Harry Kane watsinze ibitego 3,John Stones yatsinze 2 mu gihe Jese Lingard yatsinze 1.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa