skol
fortebet

Seninga Innocent wari umutoza wa Bugesera FC yeguye ku mirimo yo kuyitoza

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza Seninga Innocent wari umaze amezi 8 atoza ikipe ya Bugesera FC, yamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba gusesa amasezerano kubera ko batubahirije ibyo bemeranyije bikubiye mu gika cya gatatu cyayo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2019 nibwo Seninga Innocent yandikiye ubuyobozi bwa Bugesera FC abumenyesha ko yifuza gusesa amasezerano kuko ngo hatubahirijwe ingingo ya 3 mu masezerano bagiranye n’ibika byayo byose.

Seninga wageze muri Bugesera FC taliki ya 26 Kanama 2018,yasezeye avuga ko hari ibyo ubuyobozi bw’iyi kipe butubahirije by’umwihariko mu gika cya 3 cy’amasezerano bagiranye.

Nubwo Seninga atigeze avuga ku biri mu gika cya 3 cy’aya masezerano,biragaragara ko ataboneraga igihe umushahara we ndetse yabigarutseho mu byo yasabye ko Bugesera FC yamusubiza.

Yagize ati "Mbandikiye mbasaba gusesa amasezerano y’akazi twari dufitanye yo gutoza ikipe ya Bugesera FC kubera impamvu nasobanuye ruguru, ahubwo mbasaba ko mwanyishyura ibirarane by’imishahara y’amezi 2 mumfitiye ndetse nanjye ngakora ibisabwa n’amategeko hiyongereyeho ibihumbi magana atanu byasigaye kuri ’Installation.’"

Umunyamabanga wa Bugesera FC ,Sam Karenzi yavuze ko aribwo akibona ibaruwa bimusaba kubanza kureba mu masezerano bagiranye akagira icyo atangaza.

Seninga yasinye amasezerano y’umwaka umwe atoza Bugesera FC ahabwa intego yo kuzamura ikipe no kuzamura urwego rw’abakinnyi gusa ntabashije kuwurangiza kubera ko ubuyobozi bwe butubahirije ibyo bavuganye.

Mu mikino 21 ya shampiyona umutoza Seninga yari amaze gutoza, yatsinze 5 anganya 9 atsindwa 7 aho kuri ubu asize Bugesera FC ku mwanya wa 10 n’amanota 24 ikaba irusha amanota 10 gusa Kirehe FC ya nyuma akarushwa 24 na APR FC ya mbere.

Amakuru aravuga ko Seninga Innocent ashobora kongera kugaruka mu ikipe ya Police FC yavuyemo muri 2018,aje gusimbura Albert Mphande uherutse guhagarikwa amezi 4 na FERWAFA.


Urwandiko Seninga Innocent yandikiye Bugesera FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa