skol
fortebet

Seninga yarahiriye gukuraho amateka mabi afite ku ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Police FC Seninga Innocent aratangaza ko yifuza gukuraho amateka mabi afite ku ikipe ya Rayon Sports uyu munsi mu mukino urabera ku Kicukiro saa cyenda n’igice, cyane ko igikomeye ayikoraho ari ukunganya. Uyu mutoza yatangarije abanyamakuru ko yifuza kubona amanota 3 ya mbere kuri Rayon Sports nk’umutoza wa Police FC nyuma y’igihe kirekire anganya nayo.
Yagize ati “Ikipe muri rusange imeze neza, abakinnyi bameze iminsi bitegura neza, nta mvune nyinshi dufite uretse uburwayi (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Police FC Seninga Innocent aratangaza ko yifuza gukuraho amateka mabi afite ku ikipe ya Rayon Sports uyu munsi mu mukino urabera ku Kicukiro saa cyenda n’igice, cyane ko igikomeye ayikoraho ari ukunganya.

Uyu mutoza yatangarije abanyamakuru ko yifuza kubona amanota 3 ya mbere kuri Rayon Sports nk’umutoza wa Police FC nyuma y’igihe kirekire anganya nayo.

Yagize ati “Ikipe muri rusange imeze neza, abakinnyi bameze iminsi bitegura neza, nta mvune nyinshi dufite uretse uburwayi bw’abakinnyi babiri; Isaie na Bertrand ariko abandi bose bari tayari. Turashaka gutsinda, ntabwo duteganya kunganya kandi ntabwo dushaka gutsindwa, nibaza ko tuzubakira cyane ku busatirizi kuruta uko twakugarira,kugira ngo tubashe kwegukana amanota atatu.”

Uyu mutoza bise Portugal Style kubera ukuntu yavuze ko yubaka umukino we,yizeye ko ba rutahizamu be 2 Mico Justin na Biramahire Abbedy bamaze iminsi mu ikipe y’igihugu bari buze kumufasha cyane ko bamaze kumenyera bihagije.

Mu myaka 2 ishize,ikipe ya Rayon Sports yashoboye gutsinda Police FC kenshi gusa iyi kipe y’abashinzwe umutekano iheruka kuyitsinda ubwo yayikandaga ahababaza tariki ya 4 Nyakanga 2015, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ubwo yatozwaga na Casa Mbungo Andre.

Uyu munsi nibwo aya makipe yombi aracakirana kuri Stade ya Kicukiro, mu mukino w’ikirarane wagombaga kuba taliki ya 16 Ugushyingo 2017,uza gusubikwa kubera urupfu rutunguranye rw’umutoza Ndikumana Hamad Katauti wari wungirije Karekezi Olivier mu ikipe ya Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa