skol
fortebet

Seninga yavuze icyo azahindura niyongererwa amasezerano muri Police

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo kunyagirwa n’ikipe ya Rayon Sports ibitego 6-1 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura wa kimwe cya kene umutoza Seninga wa Police yatangaje ko azahindura byinshi naramuka yongerewe amasezerano dore ko yari yahawe umwaka umwe mu ntangiriro za shampiyona ishize.
Seninga wishimira intambwe yagejeje ku ikipe ya Police uyu mwaka w’imikino ushize yo kuyifasha kurangiza ku mwanya wa 2 muri shampiyona ntabwo yigeze ahakana ko hari ibibura muri iyi kipe azakosora umwaka w’imikino utaha naramuka (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kunyagirwa n’ikipe ya Rayon Sports ibitego 6-1 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura wa kimwe cya kene umutoza Seninga wa Police yatangaje ko azahindura byinshi naramuka yongerewe amasezerano dore ko yari yahawe umwaka umwe mu ntangiriro za shampiyona ishize.

Seninga wishimira intambwe yagejeje ku ikipe ya Police uyu mwaka w’imikino ushize yo kuyifasha kurangiza ku mwanya wa 2 muri shampiyona ntabwo yigeze ahakana ko hari ibibura muri iyi kipe azakosora umwaka w’imikino utaha naramuka agiriwe icyizere cyo gukomeza gutoza Police.

Yagize ati “gutsindwa na Rayon Sports bimpaye isomo ku buryo ndamutse nyigumyemo nashaka abakinnyi baba mu makipe atwara ibikombe byibura baza bagafasha Police .Hari abakinnyi twamaze kongerera amasezerano nka ba Mpozembizi Mohamed,Fabrice Twagizimana,Umwungeri Patrick n’abandi turi kuvugana.Tugomba kurekura abakinnyi 7 tukongeramo abandi 7.Muri ba myugariro bo hagati hari abakinnyi nkeneye bafite ubunararibonye n’umwuka wo gutwara ibikombe bagomba kuza kudufasha umwaka utaha.”

Uyu mutoza yavuze kandi ko yizeye ko ubuyobozi buzamwongerera amasezerano bitewe n’umusaruro yabagejejeho aho yasanze ikipe yararangije ku mwanya wa 5 muri shampiyona none uyu mwaka akaba yarafashije Police FC kurangiza ku mwanya wa 2.
Yagize ati “Uyu mwaka nakoze neza niba naraje mu ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 5 yaravuyemo abakinnyi 3 babanzaga mu kibuga bakajya muri APR FC n’abandi 3 nasezereye kubera umwuka mubi batezaga mu ikipe urumva abakinnyi 6 bavuyemo na bake nazanye none ubu mu mwaka umwe dukoranye umwuka mwiza waje mu ikipe nyivana ku mwanya wa 5 nyigeza ku wa 2 nubwo mu gikombe cy’amahoro bitagenze neza cyane navuga ko amanota ari meza kuri njyewe nifitiye n’icyizere cyo kongererwa amasezerano.”

Umutoza Seninga Innocent yageze muri Police mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize avuye mu ikipe ya Etincelles FC aho yahawe umwaka umwe w’amasezerano urarangirana n’ukwezi kwa 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa