skol
fortebet

Senyange Yvan arashimira Gen. Kabarebe

Yanditswe: Saturday 06, May 2017

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Fc, Senyange Yvan, arashimira Ministiri w’ingabo General James Kabarebe wamuvuje, akaba yabashije no gutangira imyitozo kuwa gatanu taliki ya 5 Gicurasi.
Senyange Yvan yavunitse shampiyona itaratangira , kugeza ubu ntiyakoraga n’imyitozo kubera imvune yagize no kwivuza bikamugora kubera ikibazo cy’ibyangombwa, ariko General James Kabarebe akamuvuza ndetse n’ibindi bisabwa byose akaba ari we ubitanga.
Mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu.com yagize ati ‘’ (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Fc, Senyange Yvan, arashimira Ministiri w’ingabo General James Kabarebe wamuvuje, akaba yabashije no gutangira imyitozo kuwa gatanu taliki ya 5 Gicurasi.

Senyange Yvan yavunitse shampiyona itaratangira , kugeza ubu ntiyakoraga n’imyitozo kubera imvune yagize no kwivuza bikamugora kubera ikibazo cy’ibyangombwa, ariko General James Kabarebe akamuvuza ndetse n’ibindi bisabwa byose akaba ari we ubitanga.

Mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu.com yagize ati ‘’ Minister James Kabarebe ndamushimira, ni umuntu mwiza cyane, ni umupapa, mbese ni umubyeyi, yaramfashije byose byose byose, nivurije hano mu Rwanda kuri Faical, muri Maroc byari bimaze kwanga, byambereye birebire kugirango passport yanjye isohoke’’

Uyu musore yari ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kujya kuvurizwa muri Maroc, ariko abandi bakinnyi bari kujyana barinda bagenda atarabona ibyangombwa kubera guhindura igihugu, dore ko yavuye muri Uganda akaza mu Rwanda.
Kujya muri Maroc byanze, nibwo General Kabarebe yamuvuje mu bitaro byitiriwe umwami Faical, ndetse ngo atanga na buri kimwe cyose kugira ngo uyu musore yitabweho.

Senyange avuga ko ubu yatangiranye n’abandi imyitozo ariko we agakora iyoroheje kuko nyuma ahita ajya ku ruhande, ariko kuwa mbere w’icyumweru gitaha azatangira imyitozo y’ingufu.

Ati’ "Gahoro gahoro nibwo ngarutse mu kibuga, ntabwo ndi bukubeshye ngendera kubyo muganga yambwiye nambwira ngo ndi tayari nzakina ,bitewe nuko ndi kumva umubiri umeze ndumva nta kibazo, nakoranye n’abandi bagitangira nyuma imyitozo ikomeye njya ku ruhande, gahoro gahoro ngenda nkora ibyo Doctor Rutamu Patrick ambwiye’’

Uyu musore yavunikiye mu mukino utegura shampiyona, ubwo Rayon Sports Fc yakinaga na Mukura VS et Loisirs, kuri stade Huye, ari naho avuga ko yavunikiye akanyomoza abavuga ko yaguzwe na Rayon Sports Fc (imukura muri Gicumbi Fc) yaravunitse, kuko ngo imikino ya mbere ya Rayon Sports Fc yarayikinnye.

Abakinnyi benshi bakunze gushimira Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe.

Uheruka ni Hategekimana Bonaventure Gangi wavuze ko uyu mujenerali ariwe wamuvuje, akiyongera no kubandi bo mu makipe atandukanye bakunze kumushimira kubafasha mu buryo bunyuranye, haba ababitangaje n’anbandi Ruhagoyacu. Com yagiye imenya ko bafashijwe na General Kabarebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa