skol
fortebet

Sep Blatter arashaka kujyana mu nkiko FIFA na Gianni Infantino

Yanditswe: Thursday 09, May 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ayobora FIFA, Sepp Blatter yatangaje ko yagambaniwe cyane na FIFA ndetse n’umuyobozi wayo Gianni infantino mu mwaka wa 2015 ariyo mpamvu agiye kuyijyana mu nkiko urubwa yasizwe rukamuhanagurwaho.

Sponsored Ad

Uyu musaza w’imyaka 83 yatangarije ikinyamakuru Weltwoche ko yababajwe cyane nibyo yakorewe n’ibyo yakorewe na bamwe mu bayobozi ba FIFA ndetse n’umuyobozi wayo mushya Gianni Infantino ariyo mpamvu ashaka gutanga ikirego akarenganurwa.

Yagize ati “Nzarega FIFA na Gianni Infantino.Nababajwe nibyo bankoreye.Birahagije.”

Mu mwaka wa 2015 nibwo Sep Blatter yakuwe ku buyobozi bwa FIFA kubera ibyaha bya ruswa byari byarokamye iyi nzu yari amaze imyaka myinshi ayobora.

Blatter yabwiye Weltwoche ko amakuru yose FIFA yamutanzeho ari ibinyoma byambaye ubusa ariyo mpamvu akeneye kwikuraho icyo cyasha yasizwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa