skol
fortebet

Serena Williams yatangaje byinshi ku bijyanye n’irondaruhu rikorerwa abakinnyi b’abirabura

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi Serena Williams w’imyaka 35 ukina umukino wa Tennis aratangaza ko kuba ari umukinnyi mwiza ku isi abikesha gukora inshuro zikubye kabiri izo abakinnyi ba Tennis b’abazungu bakoresha kubera ikibazo cy’irondaruhu kiba mu bakunzi b’umukino wa Tennis.
Uyu mugore uri mu kiruhuko kubera yitegura kubyara yatangaje ko abakinnyi b’abirabura badahabwa agaciro ndetse ngo iyo ataza gukora ibikubye kabiri ibyo Umuzungukazi Maria Saharapova akora aba aciriritze cyane ndetse nta muntu umuha (...)

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi Serena Williams w’imyaka 35 ukina umukino wa Tennis aratangaza ko kuba ari umukinnyi mwiza ku isi abikesha gukora inshuro zikubye kabiri izo abakinnyi ba Tennis b’abazungu bakoresha kubera ikibazo cy’irondaruhu kiba mu bakunzi b’umukino wa Tennis.

Uyu mugore uri mu kiruhuko kubera yitegura kubyara yatangaje ko abakinnyi b’abirabura badahabwa agaciro ndetse ngo iyo ataza gukora ibikubye kabiri ibyo Umuzungukazi Maria Saharapova akora aba aciriritze cyane ndetse nta muntu umuha agaciro nk’ uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vogue.

Yagize ati “Ngomba gukuba kabiri ibyo Maria Sharapova yakoze kugira ngo nanjye bampe agaciro kubera ko ndi umwirabura.Ndabizi abantu barumva icyo nshatse gusobanura kuko biragoye kugera ku rwego rwo hejuru uri umwirabura. Ndemeza ntashidikanya ko benshi mu bakobwa tumeze kimwe baravuga ngo Serena aravugisha ukuri,ariko Sharapova udashobora kuvugisha abantu bamufata nk’umuhanga cyane.Ni ukubera iki?nta yindi mpamvu ni uko turi abirabura.”

Serena Williams si ubwa mbere avuze ku bijyanye n’irondaruhu kuko buri uko atanze ikiganiro mu binyamakuru akunda kugaruka kuri iyi ngingo ndetse uretse we ni umuvandimwe we Venus Williams abandi bakobwa b’abirabura byarabagoye kwigaragaza muri uyu mukino.

Serena Williams n’umukunzi we Alexis Ohanian baritegura kubyara umwana wabo w’ imfura mu mpera z’uyu mwaka aho Serena yatangaje ko azongera kugaruka mu kibuga mu kwezi kwa mbere mu irushanwa rya Australian Open.

Kugeza ubu Serena Williams niwe umaze gutwara amarushanwa menshi akomeye akinwa buri mwaka muri Tennis (Grand slams) aho amaze gutwara 23.

Ibitekerezo

  • yego rata, muba mwarakoze cyane kurenza abakeba banyu babzungu, birazwi hari n’abagera aho bagera babikesha ko ari abazungu gusa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa