Kigali

Serena Williams yatutse bikomeye umusifuzi amushinja kumwiba mu mukino wa nyuma wa US Open

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 September 2018 Yasuwe: 1888

Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis ,Serena Williams yatutse bikomeye umusifuzi (Chair Umpire) Carlos Ramos wasifuye umukino wa nyuma wa US Open wamuhuje na Naomi Osaka amushinja kumwiba amanota, birangira uyu muyapani amutsinze amaseti 2-0(6-2,6-4).

Ubwo umukino wari urimbanyije,Serena yegereye uyu musifuzi atangira kumutunga intoki,amwita igisambo kubera ko yari amaze kumukata amanota amuhoye ko yatozwaga mu ibanga n’umutoza we Mouratoglou mu gihe cy’umukino kandi bitemewe muri Tennis.

Serena Williams ntiyishimiye iki cyemezo uyu musifuzi (Chair Umpire) yafashe niko gutangira kumutuka amwita igisambo ndetse ko amwambuye amanota mu buryo budakwiriye aho yamusabye ko yasaba imbabazi ko amurenganyije.

Yagize ati “Inshuro nyinshi nakiniye hano nahuye n’ibibazo.Sinigeze ntozwa n’umutoza wanjye,sinigeze niba.Ukwiriye kwisubiraho ugatangaza ko umbeshyeye.Mfite umwana w’umukobwa kandi nkunda guhagarara ku kuri.ukwiriye kunsaba imbabazi kubera gushaka kundakaza.Uri umubeshyi .Nsaba imbabazi,vuga ko usaba imbabazi.Ni gute uvuga ko nibye kandi unyambuye amanota,ni wowe gisambo.”

Nubwo Serena Williams yahakanye ko umutoza we atamutoje,nyir’ubwite we yavuze ko yabikoze gusa umukinnyi we Serena ashobora kuba atabibonye aho yavuze ko n’umutoza wa Naomi Osaka nawe yamubonye ari kumutoza mu ibanga.

Serena yarize avuga ko yakoze cyane kugira ngo agere ku rwego ariho ariko abasifuzi bamwanga ndetse abwira Ramos ko natamusaba imbabazi atazongera kumusifurira umukino wose azakina.

Serena yaraye akoze amakosa atatu akomeye muri Tennis, kuko umutoza we yishe amategeko aramutoza,akubita hasi Racket baba bafashe bari gukisha kandi bitemewe nyuma atuka umusifuzi bitemewe byatumye yamburwa umukino.

Serena umaze gutwara ibikombe 23 bikomeye muri Tennis (Grand Slams) yagaragaje imyitwarire itashimishije bamwe mu bakunzi ba Tennis gusa abakinnyi bagenzi be bamushyigikiye cyane.

Ubu bushyamirane bwabaye Serena Williams amaze gutsindwa iseti ya mbere n’umukino wa mbere byatumye anatakaza igikombe cya US Open kuko yatsinzwe n’umuyapanikazi Naomi Osaka w’imyaka 20, amaseti 2-0 ( 6-2, 6-4).







Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ibyo yavuze ku...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yo mu...
12 December 2018 Yasuwe: 2504 1

N’golo Kante yongeye guca ibintu kubera ibyo yatangarije abamwita umwitonzi...

Umukinnyi wa Chelsea, N’golo Kante yatangaje ko abantu bavuga ko ariwe...
12 December 2018 Yasuwe: 2637 0

Mukunzi Yannick yavuze byinshi kuri rutahizamu Rafael ushobora gukina...

Umukinnyi Mukunzi Yannick ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports...
12 December 2018 Yasuwe: 2974 0

Jimmy Mulisa yavanye mu kwezi kwa buki Mangwende kugira ngo amufashe...

Umutoza wa APR FC,Jimmy Mulisa yakuye igitaraganya myugariro Imanishimwe...
12 December 2018 Yasuwe: 3472 0

Liverpool na Tottenham zageze muri 1/16 cya UEFA Champions League mu buryo...

Amakipe 2 yo mu Bwongereza,Liverpool na Tottenham Hotspurs yari yitezwe...
12 December 2018 Yasuwe: 1198 0

Robertinho na Yannick batangaje uko biteguye umukino w’ishyiraniro bazahura...

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho na Mukunzi Yannick batangaje ko imyitozo...
11 December 2018 Yasuwe: 2928 1