Kigali

Sergio Aguero yagaragaye mu gikorwa kigayitse ari kumwe n’umukobwa ukiri muto [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 August 2018 Yasuwe: 2258

Rutahizamu ukomoka muri Argentina Sergio Kun Aguero uhagaze neza mu ikipe ya Manchester City yagaragaye ari kumwe n’umunyamideli w’imyaka 18 witwa Lola Magnin nawe ukomoka muri Argentina bari gutumura shisha.

Uyu munyamideli Lola Magnin niwe washyize hanze aya mashusho ku rubuga rwa Instagram,atuma benshi mu bakunzi ba ruhago by’umwihariko aba Manchester City bibasira uyu rutahizamu w’imyaka 30.

Uyu mukinnyi yagaragaye muri aya mashusho y’iminota 10 asa n’uryamye ku buriri ari kumwe n’uyu mukobwa usanzwe akundana n’umuraperi witwa Duki wo muri Argentina.

Sergio Aguero umaze gutandukana n’abagore babiri,yavuzweho mu busambanyi n’uyu mukobwa ukiri muto gusa we yavuze ko nta rukundo bafitanye uretse ko basanzwe baziranye ari inshuti zisanzwe.

Aguero ashobora guhabwa ibihano na Pep Guardiola kubera iyi myitwarire cyane ko uyu munya Espagne azwiho gukabya kwita ku myitwarire y’abakinnyi.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12...

Umunyamideli ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ukomoka mu burusiya witwa...
15 February 2019 Yasuwe: 3260 0

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai...

Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose...
15 February 2019 Yasuwe: 3502 0

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon...
15 February 2019 Yasuwe: 2417 0

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports...

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje...
14 February 2019 Yasuwe: 2325 0

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari...

Coleen Rooney, umugore w’umukinnyi Wayne Rooney yagaragaye mu muhanda nta...
14 February 2019 Yasuwe: 2674 0

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye...

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko...
14 February 2019 Yasuwe: 1931 0