skol
fortebet

Sergio Ramos n’umugore we batunguye benshi kubera amafoto bifotoreje ku mucanga[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 15, Jul 2018

Sponsored Ad

Kapiteni wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Espagne Sergio Ramos yibereye ku mazi aho ari kwiyibagiza ibyamubayeho mu Burusiya ubwo we na bagenzi be bakinana muri Espagne basezerewe rugikubita n’Uburusiya muri 1/16.

Sponsored Ad

Ramos n’umugore Pilar Rubio usanzwe ari umunyamakuru kuri TV,bagaragaye ku mazi bari kuryoshya bari kumwe n’abana babo Sergio Ramos Jnr na Marco gusa ntibari kumwe n’umuto baheruka kubyara muri Werurwe witwa Alejandro .

Ku munsi we’ejo nibwo iki cyamamare cyashyize kuri Instagram aya mafoto byatumye benshi bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye.

Sergio Ramos yashakanye na Rubio mu mwaka wa 2012 kuri ubu bafitanye abana 3 ndetse agomba kuza mu myitozo ya Real Madrid ku wa 27 Nyakanga uyu mwaka.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa