skol
fortebet

Sergio Ramos yabwiye amagambo akomeye abagereranya Mohamed Salah na Cristiano Ronaldo na Messi

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid Sergio Ramos yabwiye abantu bamaze iminsi bagereranya Mohamed Salah n’aba kabuhariwe Messi na Ronaldo ko bibeshya ndetse ari ikosa rikomeye bakoze.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mbere yo guhura na Liverpool,Ramos yatangaje ko Messi na Ronaldo bari mu isi yabo bombi ndetse badakwiye kugereranywa na Mohamed Salah.

Ramos yamaganye abagereranya Salah na Messi cyangwa Ronaldo

Yagize ati “Kugereranya Mohamed Salah na Cristiano Ronaldo cyangwa Messi ni ikosa umuntu atagakwiriye gukora kuko aba bombi bameze nk’abari mu isi yabo.Ni abakinnyi bakomeye ndetse bahora bitwara neza,baza imbere abandi bagakurikira.Salah ni umukinnyi mwiza turabyemera,ariko afite byinshi byo kwerekana kugira ngo agree kuri Messi na Ronaldo.”

Ramos yise Messi kabuhariwe

Ramos yibukije Salah ko agomba kugira icyo yerekana nyuma y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League utegerejwe uyu munsi hagati ya Real Madrid na Liverpool.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa