Kigali

Sergio Ramos yaciye agahigo katarakorwa nundi mukinnyi wese mu ikipe y’igihugu cya Espagne

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 13 October 2019 Yasuwe: 3109

Myugariro Sergio Ramos usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Espagne, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere uyikiniye imikino myinshi mu mateka yayo, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi yanganyijemo na Norvege igitego 1-1.



Sergio Ramosa wakinaga umukino wa 168 mu kipe y’igihugu ya Espagne, yaciye kuri Iker Casillas wari warayikiniye imikino 167.

Espagne yafunguye amazamu ku munota wa 47 w’umukino ibifashijwemo na Saul Niguez, mbere y’uko Joshua King yishyurira Norvege kuri penaliti yo ku munota wa 94 w’umukino. Ni nyuma y’uko Kepa Arrizabalaga yari amaze gutura hasi Omar Elabdellaoui.

Espagne yashoboraga guhita ibona itike ya Euro izaba mu mwaka utaha mu gihe yari kuba itsinze uyu mukino, gusa iramutse inganyije na Sweden ku wa kabiri yahita ibona itike yo gukina iri rushanwa yatwaye muri 2012 nyuma yo kunyagira Ubutaliyani ku mukino wa nyuma.

Sergio Ramos yavuze ko atewe ishema no kuba umukinnyi wa mbere ukiniye Espagne imikino myinshi mu mateka, gusa avuga ko byari kuba byiza kurushaho mu gihe bari gukura insinzi muri Norvege.

Uyu myugariro wa Real Madrid yatangiye gukinira ikipe ya Espagne kuva muri 2005, akaba ari mu bakinnyi banayifashije gutwara igikombe cy’isi muri 2010 ndetse n’ibikombe bibiri by’Uburayi.

Sergio Ramos arabura imikino umunani akaba umukinnyi wa mbere ukomoka ku mugabane w’Uburayi wakinnye imikino myinshi akinira ikipe y’igihugu cye. Ni agahigo gasanzwe hafitwe na Gianluigi Buffon mu kipe y’igihugu y’Ubutaliyani.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakinnyi ba Juventus basabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye nyuma yo...

Abakinnyi ba Juventus bababajwe cyane n’imyitwarire mibi ya Cristiano...
12 November 2019 Yasuwe: 1118 0

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yageze muri Mozambique[AMAFOTO]

Abakinnyi 22 b’ikipe yigihugu Amavubi bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo...
12 November 2019 Yasuwe: 838 0

Munyaneza Didier yatangiranye imbaraga zidasanzwe Tour du Senegal ahita...

Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yitwaye neza mu gace ka...
12 November 2019 Yasuwe: 597 0

Cristiano Ronaldo ashobora kumara imyaka 2 adakina kubera amakosa akomeye...

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera...
11 November 2019 Yasuwe: 5799 0

Umunyarwanda yegukanye umwanya wa 2 muri Marathon yaberaga mu...

Umunyarwanda Muhitira Felicien bakunzwe kwita ‘Magare’ ukina imikino...
11 November 2019 Yasuwe: 1866 0

Lacazette yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Arsenal itsindwa...

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal,Alexandre Lacazette yatangaje ko impamvu iri...
11 November 2019 Yasuwe: 3942 0