skol
fortebet

Sergio Ramos yahaye igisubizo gitangaje abamubazaga ibyo gusezera mu ikipe y’igihugu

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

Myugariro wa mbere ku isi Sergio Ramos yatangaje abanyamakuru bamubajije niba agiye gusezera mu ikipe y’igihuguya Espagne nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka aho yababwiye ko we yiteguye kujya muri Qatar afite ubwanwa bwinshi.

Sponsored Ad

Uyu myugariro w’imyaka 32 utaragize umukino mwiza ku munsi w’ejo,yabwiye abanyamakuru ko ibyo gusezera mu ikipe y’igihugu atabikozwa ndetse azerekeza mu gikombe cy’isi cya 2022 afite ubwanwa bwinshi.

Yagize ati “Birashoboka ko ibi aribyo bihe bibi tugize kuba dusubiye mu rugo tudatsinzwe umukino n’umwe.Ndifuza gukomeza gukinira ikipe y’igihugu imyaka myinshi iri imbere kuko ntashye mu rugo mfite uburibwe bwinshi.Ngomba kuzajya muri Qatar mfite ubwanwa bwinshi nibiba ngombwa.”

Sergio Ramos yababajwe bikomeye no gusezererwa muri iki gikombe cy’isi n’Uburusiya kuri penaliti 4-3 ku munsi w’ejo,kuko nyuma y’umukino yagaragaye arira cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa