skol
fortebet

Sergio Ramos yandagaje bikomeye Antoine Griezmann uherutse kwigereranya na Messi na Ronaldo

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Myugariro wa mbere ku isi kugeza ubu Sergio Ramos ukinira Real madrid yise igicucu umufaransa Antoine Griezmann uherutse gutangaza ko atabaniwe n’abatanga igihembo cya Ballon d’Or kuko batamushyize muri 3 bazakurwamo umwe uyegukana kandi ari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wa Atletico Madrid yavuze ko ibikombe yegukanye uyu mwaka birimo Europa League n’igikombe cy’isi bimushyira ku rwego rumwe na Messi na Ronaldo,none byatumye Ramos amwibasira.

Mu kiganiro Ramos yagiranye n’abanyamakuru,Sergio Ramos yavuze ko ubucucu bwa Griezmann buteye impungenge kubera urwego ariho ariko akaba atangiye kwigereranya n’ibyamamare muri Rruhago Messi na Cristiano Ronaldo.

Yagize ati “Ubucucu bwe buteye impungenge.Nkimara kumva ubujiji yatangaje nahise ntekereza kuri Totti, Xavi, Raul, Iniesta, Iker,abakinnyi b’abahanga batwaye ibikombe byinshi ariko batigeze babona ibihembo ku giti cyabo.Azagishe inama Cholo na Godin bafite indangagaciro zamufasha.”

Ramos yavuze ko uyu mwaka Real Madrid yiteguye kongera kwisubiza UEFA Champions League ndetse avuga ko abatekereza ko yazirambiwe bibeshya.

Real Madrid izatangira urugamba rwo gushaka Champions League ya 4 yikurikiranya ku munsi w’ejo aho izakira AS Roma I Bernabeu.


Ramos yise igicucu Griezmann wavuze ko nawe akwiriye Ballon d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa