skol
fortebet

Sergio Ramos yanze gutumira mu bukwe bwe Cristiano Ronaldo bakinannye igihe kinini

Yanditswe: Friday 14, Jun 2019

Sponsored Ad

Myugariro akaba na kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos amaze iminsi ategura ubukwe bwe n’umukunzi we Pilar Rubio buzabera mu mujyi wa Seville muri iyi weekend ariko mu batumirwa ntiharimo Cristiano Ronaldo bakinannye imyaka 9 mu ikipe ya Real Madrid.

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba ruhago batangajwe n’ukuntu Ramos yatumiye David naVictoria Beckham mu bukwe ndetse yanatumiye myugariro Gerard Pique bakunze guhangana kuko akinira mukeba Barcelona n’umugore we Shakira ariko nta mwanya yaboneye Cristiano Ronaldo.

Sergio Ramos agiye gushyingiranwa n’umukunzi we usanzwe ari umunyamakurukazi Pilar Rubio muri izi mpera z’icyumweru mu bukwe buzitabirwa n’abakinnyi batandukanye batarimo Ronaldo wimwe ubutumire.

Marca yavuze ko Ramos yatumiye abantu 500 mu bukwe bwe ariko yanze gutumira Cristiano Ronaldo babanye mu ikipe ya Real Madrid mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Juventus.

Itsinda rya AC/DC rizaririmba mu bukwe bwa Ramos bivugwa ko rizishyurwa akayabo k’ibihumbi 900 by’amapawundi.

Ubu bukwe buzitabirwa kandi n’umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane na perezida wayo Florentino Perez.

Bivugwa ko Ronaldo na Ramos bagiranye amakimbirane mbere gato y’uko yerekeza muri Juventus ariyo mpamvu yanze kumutumira mu bukwe bwe.


Ramos yanze gutumira Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina mu bukwe bwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa