skol
fortebet

Sergio Ramos yasohoye indirimbo ya Rap yuzuyemo amagambo yo kwivuga ibigwi

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Real Madrid akaba na kapiteni wayo Sergio Ramos yasohoye indirimbo ya Hip Hop yitwa “SR4”ku wa Gatanu w’iki Cyumweru yibanda ku bigwig bye nk’umukinnyi wa ruhago.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka myinshi akina ruhago,Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo yatangaje ko yinjiye mu buhanzi aho yahise ashyira hanze indirimbo yitiriye amazina ye “ SR4”ndetse abwira abantu byinshi mu bigwig bye.

Abinyujije kuri Instagram,Ramos yashimiye abantu bose bamubaye inyuma kuva yatangira gukina ruhago ndetse iyo ndirimbo yakoze ari umusaruro w’ibyo amaze kugeraho.

Yagize ati “Ubuzima bwanjye mu ndirimbo,haracyari imirongo myinshi yo kwandika.Mwarakoze cyane mwese abamfashije kugera aho ngeze ubu.Umuryango wanjye,inshuti zanjye ndetse hari ibitangaza byinshi byakozwe.”

Muri iyi ndirimbo ya Ramos, inyikirizo yayo yibanze ku bigwi bye ndetse avuga ko we yavukanye imipira 2 ya zahabu ndetse yayikoresheje neza.

Iragira ati “Ntabwo yakuranye nawe,oya,oya,oya,yavukanye imipira ibiri ya zahabu kandi yayikoresheje neza.Ku munota wa nyuma,intambara yarayitsinze,kuko ntiyigeze ashyirwa hasi.”

Muri iyi ndirimbo, Ramos yaririmbye ko ari umukinnyi w’ibihe byose muri UEFA Champions League ndetse ko ariwe myugariro mwiza kurusha abandi ku isi.

Iyi ndirimbo y’iminota 5 yatumye agera ikirenge mu cya Ronaldinho, Clint Dempsey, Neymar na Royston Drenthe bakoze indirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa