skol
fortebet

Sergio Ramos yavuze amagambo akomeye ku byerekeye kongera gutozwa na Jose Mourinho

Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid,Sergio Ramos, yatangaje ko igihe cyose umutoza Jose Mourinho wahoze abatoza yaba agaruwe azahita ashaka indi kipe yerekezamo kuko atiteguye kongera gukorana nawe kubera amakimbirane bagiranye.

Sponsored Ad

Sergio Ramos na Iker Casillas bagiranye amakimbirane na Jose Mourinho ubwo yari umutoza wabo kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2013,bituma imikinire yabo isubira inyuma ariyo mpamvu uyu myugariro atamwifuza.

Biravugwa ko Ramos yarahiye kutazongera gukorana na Jose Mourinho ndetse yiteguye gusohoka muri Real Madrid abereye kapiteni igihe cyose uyu munya Portugal yaba agaruwe kubatoza.

Nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu cyumweru gishize,Jose Mourinho yahise ahabwa amahirwe menshi yo gusubira muri Real Madrid gusimbura Santiago Solari udafite ubunararibonye.

Ikinyamakuru AS cyatangaje ko Mourinho afitanye umubano mwiza na perezida wa Real Madrid,Florentino Perez bishobora kumuhesha akazi mu minsi iri imbere muri iyi kipe.

Marca yavuze ko nubwo Solari yahawe amasezerano y’imyaka 3 atoza Real Madrid,atari izina rishobora rikomeye,ariyo mpamvu Perez ashobora kumusimbuza Jose Mourinho uri mu bushomeri.

Andi makuru aravuga ko amakipe yo mu Bushinwa yatangiye kwegera Jose Mourinho kugira ngo amuhe umushahara w’umurengera ajye kuyatoza cyane ko muri iyi minsi adafitiwe icyizere n’amakipe akomeye I Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa