skol
fortebet

Sergio Ramos yemeje ko we na bagenzi be aribo birukanishije Lopetegui

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

Kapiteni wa Real Madrid,Sergio Ramos yabwiye abakunzi be ko we na bagenzi be bakinana bagize uruhare runini mu kwirukanisha umutoza Julen Lopetegui kuko batamwitangiye uko bikwiriye.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri Instagram,Ramos yabwiye abakunzi be ko aribo ba nyirabayazana bo kwirukanwa kwa Lopetegui kubera ko batitanze ngo intsinzi iboneke gusa bagiye kubikosora bahereye ku mukino barakina na UD Melilla muri 1/32cya Copa del Rey.

Yagize ati “Turi maso ndetse turishinja amakosa y’ibi bihe bibi turimo.Iki si igihe cyo kuvuga ahubwo ni icyo gukora.

Lopetegui yirukanwe kuwa mbere w’iki cyumweru nyuma yo kunyagirwa na FC Barcelona ibitego 5-1, muri El Clasico yabaye ku wa 28 Ukwakira 2018 ahita asimburwa by’agateganyo na Santiago Solari.

UD Melilla irakina na Real Madrid uyu munsi, ni agakipe gatuye ku kirwa cyo hejuru gato ya Maroc kingana na 4,7 Km2,gituwe n’abaturage ibihumbi 86.


Santiago Solari niwe mutoza wa Real Madrid by’agateganyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa