skol
fortebet

Shampiyona irakomeza, Police FC na Rayon Sports mu mukino w’ikirarane perezida wa FIFA araba yihera ijisho

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Shampiyona y’ikiciro cya mbere irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona ndetse n’umukino w’ikiriarane utarakiniwe igihe w’umunsi wa 16, Police FC iribukine na Rayon Sports, umukino uri burebwe na Perezida wa FIFA.
Kuri uyu munsi haraba imikino myinshi kandi itandukanye, gusa umukino ufatwa nk’uw’umunsi ni umukino w’ikirarane uri buhuze Police FC na Rayon Sports, uyu mukino uba warakinwe ku umunsi wa 16 wa shampiyona tariki ya 12 Gashyantare 2017, ariko bitewe n’uko iyi kipe ya Rayon (...)

Sponsored Ad

Shampiyona y’ikiciro cya mbere irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona ndetse n’umukino w’ikiriarane utarakiniwe igihe w’umunsi wa 16, Police FC iribukine na Rayon Sports, umukino uri burebwe na Perezida wa FIFA.

Kuri uyu munsi haraba imikino myinshi kandi itandukanye, gusa umukino ufatwa nk’uw’umunsi ni umukino w’ikirarane uri buhuze Police FC na Rayon Sports, uyu mukino uba warakinwe ku umunsi wa 16 wa shampiyona tariki ya 12 Gashyantare 2017, ariko bitewe n’uko iyi kipe ya Rayon Sports yari muri Sudani y’Epfo mu mikino nyafurika, byatumye umukino uba ikirarane ukaba uri bukinwe uyu munsi.

Ni umukino biteganyijwe ko uri burebwe na perezida wa FIFA Gianni Infantino nyuma y’uko ari bube ageze mu Rwanda mu uruzinduko rw’iminsi ibiri, aho ari bunashyire ibuye fatizo ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA.

Umukino w’ikirarane w’umunsi wa 16:
Police FC vs Rayon Sports (Stade Amahoro 15:30’)

Dore imikino ya shampiyona y’umunsi wa 18 iteganyijwe

Kuwa gatandatu tariki ya 25/2/2017

Marines Fc vs Sunrise Fc (Umuganda)
Kirehe Fc vs Pepiniere Fc (Kirehe)
Espoir Fc vs Bugesera Fc (Rusizi)
Gicumbi vs SC Kiyovu (Gicumbi)

Ku cyumweru tariki ya 26/2/2017

Musanze FC vs Etincelles(Musanze)
Umukino wari wabaye ku umunsi w’ejo APR FC yatsinze Mukura 3-2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa