skol
fortebet

Shampiyona izasubukurwa Rayon Sports icakirana na APR FC

Yanditswe: Monday 01, Jan 2018

Sponsored Ad

Kuri iki iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017,nibwo inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yateranye yemeza ko imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ku munsi wa 11izasubukurwa mu kwezi kwa 2 nyuma ya CHAN aho Rayon Sports izahura na APR FC.
Iyi komite nyobozi ya FERWAFA yavuze ko iyi mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona izakinwa taliki ya 06 Gashyantare 2018,nyuma gato ya CHAN izaba yasojwe taliki ya 04 Gashyantare aho ikipe y’igihugu Amavubi nayo izitabira (...)

Sponsored Ad

Kuri iki iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017,nibwo inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yateranye yemeza ko imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ku munsi wa 11izasubukurwa mu kwezi kwa 2 nyuma ya CHAN aho Rayon Sports izahura na APR FC.

Iyi komite nyobozi ya FERWAFA yavuze ko iyi mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona izakinwa taliki ya 06 Gashyantare 2018,nyuma gato ya CHAN izaba yasojwe taliki ya 04 Gashyantare aho ikipe y’igihugu Amavubi nayo izitabira iyi mikino.

Kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona,Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 muri 30 yahataniye. Ikurikiwe na AS Kigali irusha amanota 2, APR FC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 16, Rayon Sports FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 15, ifite umukino 1 w’ikirarane.

Iyi komite nyobozi yavuze ko muri iki cyumweru cya mbere cya Mutarama 201,akanama gashinzwe amarushanwa kazicara kakagena uko amakipe azahura, babimenyeshe amakipe.

Uko umunsi wa 11 uteganyijwe:

Kiyovu Sports vs Bugesera
Rayon Sports vs APR FC
Etincelles vs Miroplast
Amagaju vs Espoir
Sunrise vs Mukura
AS Kigali vs Kirehe
Marines vs Police
Musanze vs Gicumbi

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa