skol
fortebet

Shampiyona Lionel Messi ashobora kwerekezamo muri 2021 yamaze kumenyekana

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel Messi ashobora kwerekeza muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe z’Amerika izwi nka MLS,igihe cyose azaba avuye muri FC Barcelona yubakiyemo izina rikomeye cyane.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amakuru avuga ku masezerano ya Messi muri FC Barcelona,aho mu mwaka wa 2021 azaba afite uburenganzira bwo kwerekeza mu ikipe ashaka kandi agendeye Ubuntu.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo kibogamira kuri FC Barcelona cyatangaje Lionel Messi yifuza kuzakina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariyo mpamvu ngo naramuka avuye muri iyi kipe azahita yerekeza muri MLS.

Ku myaka 32 ya Lionel Messi,buri wese aribaza ku hazaza he yaba abayobozi ba FC Barcelona,abafana bayo ndetse n’abakunzi ba ruhago batandukanye,kuko mu mpera z’uyu mwaka azaba ari umukinnyi wigenga [Free agent].

Mu minsi ishize byari byavuzwe ko Messi ateganya gusoreza umupira w’amaguru mu ikipe yazamukiyemo ya Newell’s Old Boys ariko ngo arifuza kubanza yajya kurya akayabo muri USA aho amakipe arimo Los Angeles Galaxy,New York Redbull,Inter Miami ya Beckham n’izindi.

Abayobozi ba FC Barcelona barifuza ko Messi yabasinyira amasezerano y’imyaka 10 ariko ngo we arifuza kugabanya igitutu ahorana cyo gukina mu ikipe ikomeye,akerekeza muri USA gushaka amadolari y’amasaziro.

Messi arashaka kugera ikirenge mu cya Zlatan Ibrahimovic, Frank Lampard, Wayne Rooney, David Villa na Steven Gerrard nabo bakinnye muri MLS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa