skol
fortebet

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatangiye umukinnyi wa Nyagatare akubita urushyi umusifuzi

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

• Bakundukize yakubise urushyi umusifuzi kubera kumuha ikarita itukura
• Unity FC yatsinze nyagatare 2-0
• Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatangiye

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 11 Ugushyingo 2017,nibwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya kabiri yatangiranye guhangana gukomeye aho ikipe ya Unity FC y’I Gasozi yatsindaga ikipe ya Nyagatare FC aho muri uyu mukino umusore witwa Bakundukize Hassan yakubise urushyi umusifuzi.

Muri uyu mukino wakiniwe mu mvura cyane warangiye ikipe ya Unity FC itsinze ibitego 2-0, bishimangira ubukaka iyi kipe yashinzwe na Kakoza Nkuriza Charles nyiri Radio/TV 1 izanye mu cyiciro cya mbere.

Ubwo umukino wari ugeze mu minota ya nyuma umukinnyi wa Nyagatare Bakundukize Hassan yaje kwerekwa ikarita itukura kubera amakosa yari akoze aho gusohoka yadukira umusifuzi amukubita urushyi gusa bagenzi be baramwitambika dore ko yari afite intego yo gukomeza gukubita umusifuzi.

Uko imikino yagenze
Itsinda A
Kuwa Gatandatu

Gasabo United Fc vs Esperance Fc (imvura yatumye usubikwa)
Sorwathe Fc 1-1 Pepiniere Fc
Unity Fc 2-0 Nyagatare
Aspor Fc 1-2 Etoile de l’est Fc
Rwamagana City Fc 2-2 Vision Fc
Ku Cyumweru
Akagera Fc vs Gitikinyoni Fc (Rwinkwamvu, 14:30)

Itsinda B
Kuwa Gatandatu

UR Fc (Yaruhutse)
Rugende Fc 1-3 la Jeunesse Fc
Intare Fc 2-0 Heroes Fc
Vision JN 1-1 AS Muhanga
SEC Fc 2-0 Hope Fc

Ku Cyumweru
Interforce Fc vs United Stars (Ferwafa, 14:30)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa