skol
fortebet

Shassir yashwanye n’abatoza b’ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 15, Mar 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Nahimana Shassir yashwanye n’abatoza ba Rayon Sports kubera imyitwarire mibi yagize mu minsi ishize.
Shassir yasuzuguye umutoza Jannot Witakenge ndetse bashaka no kurwana, kubera gukora ibitandukanye n’ibyo uyu mutoza yamubwiye birangira ubuyobozi bumubwiye ko bugomba kumufatira ibihano.
Ku munsi w’ejo,uyu Murundi yabwiwe n’umutoza Ivan Minnaert gukorana n’abakinnyi bato imyitozo aranga mu gihe mugenzi we Mugume Yassin yemeye gukorana n’abana yishimye.
Nahimana Shassir ntiyishimiye (...)

Nahimana Shassir ntiyishimiye uko ari gukina muri iyi minsi kuko we aba ashaka gukina buri mukino iminota 90 gusa abatoza ba Rayon Sports bamubwiye ko bitashoboka niyo mpamvu atangiye gushwana n’abatoza bayo.

Nahimana Shassir ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye,aho yatangaje ko kuba atabona umwanya uhoraho bizatuma atongera amasezerano muri iyi kipe.

Biravugwa ko uyu rutahizamu ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse azayerekezamo nyuma y’iyi shampiyona

Ibitekerezo

  • UWO MUHUNGU siwe kamara muri rayon sport amarembo arafunguye nashaka agende,niyizigize bayongerere chabalala wasinye 6,naho ubundi ajye amenya ko kwihenura kuri rayon sport ntamahirwe uba ufite.shaka uburyo mutandukana neza nkuko ba sedrick n’abandi baygiye bigenda.Bamureke ndetse no muri afrique du sud ntazajyeyo atazadutobera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa