skol
fortebet

Shassir yazimije telefone, Kwizera Pierrot abura urufunguzo rw’ inzu, Rayon iratsindwa abafana....

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Mu kiganiro umutoza Karekezi Olivier yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino yatsinzwemo na Etincelles FC igitego 1-0,yavuze ko yahamagaye Shassir ngo aze abafashe muri uyu mukino asanga yazimije telefoni ye mu gihe Kwizera Pierrot we yamubwiye ko akiri I Butare ndetse ufite urufunguzo rw’inzu ye akiri mu Burundi,ibintu byabaje abafana ba Rayon Sports.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Karekezi yavuze ko batigeze batinda ku kuba aba basore bataritabiriye uyu mukino batakaje ku munsi w’ejo (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro umutoza Karekezi Olivier yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino yatsinzwemo na Etincelles FC igitego 1-0,yavuze ko yahamagaye Shassir ngo aze abafashe muri uyu mukino asanga yazimije telefoni ye mu gihe Kwizera Pierrot we yamubwiye ko akiri I Butare ndetse ufite urufunguzo rw’inzu ye akiri mu Burundi,ibintu byabaje abafana ba Rayon Sports.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Karekezi yavuze ko batigeze batinda ku kuba aba basore bataritabiriye uyu mukino batakaje ku munsi w’ejo gusa avuga ko yari abakeneye.

Yagize ati “Twavuganye na Pierro mu gitondo atubwira ko akiri I Butare tumubwira ko twamushakira imodoka yahita imuzana ku Gisenyi atubwira ko ibikoresho akoresha biri mu rugo ndetse ufite urufunguzo rw’inzu ye akiri I Burundi ,tubona ko ingufu zo kugira ngo adukinire ari nkeya bitewe n’imikino ya CECAFA yari amazemo iminsi.Shassir we twamuhamagaye telefoni ye ntitwayibona."

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports baganiriye na Umuryango babajwe n’iyi myitwarire y’aba basore aho batereranye ikipe yabo bikarangira itsinzwe nyamara ari abakinnyi ngenderwaho.

Benshi batubwiye ko bifuza ko ubuyobozi bwakwicara bukabyigaho ndetse byaba ngombwa bakaba bafatirwa ibihano aho batanze urugero ku basore ba Mukura VS 2 Gael Duhayindavyi na Nshimirimana David bari kumwe na Shassir na Pierro mu ikipe y’u Burundi ariko bo bakinnye umukino w’ejo iyi kipe yatsinze Gicumbi 2-0.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa