skol
fortebet

Sibomana Abouba yavuze byinshi kuri Mangwende bagomba guhanganira umwanya muri APR FC

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Myugariro Sibomana Abouba ukinira ikipe ya APR FC yatangaje ko yiteguye gukora cyane kugira ngo abone umwanya ubanza mu kibuga nubwo ahuriye ku mwanya na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ufatwa nka nimero ya mbere mu bakinnyi bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.
Abouba yiteguye guhanganira umwanya na Mangwende
Uyu myugariro umaze igihe kinini afite imvune,yatangarije Flash FM ku munsi w’ejo ko adatewe ubwoba na Mangwende ahubwo ikimuraje ishinga ari ugukira vuba agashaka umwanya (...)

Sponsored Ad

Myugariro Sibomana Abouba ukinira ikipe ya APR FC yatangaje ko yiteguye gukora cyane kugira ngo abone umwanya ubanza mu kibuga nubwo ahuriye ku mwanya na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ufatwa nka nimero ya mbere mu bakinnyi bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Abouba yiteguye guhanganira umwanya na Mangwende

Uyu myugariro umaze igihe kinini afite imvune,yatangarije Flash FM ku munsi w’ejo ko adatewe ubwoba na Mangwende ahubwo ikimuraje ishinga ari ugukira vuba agashaka umwanya uhoraho muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati “Ndi gukora cyane ukugira ngo mbashe kugaruka mu kibuga vuba.Umukinnyi ni umukinnyi kandi buri wese agomba gukora kuko ntabwo waza ngo wicare ngo uri kanaka ni ugukoresha imbaraga uzajya uba ari hejuru niwe uzakina.”

Sibomana wagize ikibazo cya Tandon yavuze ko mbere y’uko asinya yatekereje ku mbogamizi yahura nazo zirimo kubura umwanya gusa yemera ko kubona umwanya bizaturuka mu gukora cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa