skol
fortebet

Sibomana Papy wagarutse mu Rwanda yahaye ubutumwa bukomeye Rayon Sports na APR FC bivugwa ko zimushaka

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Sibomana Patrick wakinaga mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu gihugu cya Belarus,yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo gusesa amasezerano nayo,aho yavuze ko nta gahunda afite yo kongera gukina mu Rwanda.

Sponsored Ad

Sibomana yabwiye ikinyamakuru Eachamps dukesha iyi nkuru ko atifuza kongera gukinira imwe mu makipe yo mu Rwanda ndetse ko gukinira Rayon Sports cyangwa kongera kugaragara mu mwambaro wa APR FC byaba ari impanuka,kuko yifuza kongera kwerekeza mu makipe yo hanze y’u Rwanda .

Yagize ati “Ntabwo nteganya kongera gukina mu Rwanda, kereka bibaye ku bw’impanuka kuko ntawumenya ejo he ariko ntabwo mbiteganya icyo nteganya n’ugusubira hanze nkajya aharenze aho nakinaga.

Rayon Sports yaramvugishije mu minsi yashize, ariko ubu ntabihari.Rayon Sports cyangwa APR FC ubu hagize inyegera ngo nyisinyire byaba bigoranye cyane kuko urebye intego zanjye n’ugukomeza gutera imbere ariko ngarutse byansaba izindi mbaraga kugira ngo nongere nsubire hariya.”

Sibomana yavuze ko yumvikanye Shakhtyor Soligorsk basesa amasezerano nubwo yari agifite amasezerano y’umwaka muri iyi kipe yo muri Belarus.

Uyu rutahizamu w’Amavubi yavuze ko kugeza ubu nta kipe aravugana nayo gusa umuhagarariye gushakisha hirya no hino,we aje mu biruhuko mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Hahahahah! Niba mutamubeshyeye mu byo yavuze afite ikibazo! None se ko ikipe yakinagamo yayivuyemo kubera babonye ko adashoboye kuko atakinaga bihagije, akaba avuga ngo Rayon na APR ntiyifuza kongera kuyakinira ngo ashaka guhita ajya ahakomeye kuruta aho yari ari, ni mukinnyi nyabaki wumva amakipe azamurambagiza ntaho akina ngo agaragaze ubuhanga bwe!!!!!!Ahubwo aratera ubwega ngo ashiture APR na Rayon buri yose yerekane ko imushaka nawe azice amafaranga ahanitse ngo arakaze nyamara byahe!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa