Kigali

Sir Alex Ferguson yafashe umwanzuro ukomeye kubera uburwayi afite

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 October 2018 Yasuwe: 2640

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United wayihesheje ibikombe 13 bya Premier League,yamaze gufata umwanzuro ukomeye wo kureka kunywa umuvinyo witwa vintage vino yakundaga cyane kugira ngo abashe gukira neza uburwayi bukomeye aherutse kugira.

Uyu musaza w’imyaka 76 yakundaga uyu muvinyo bikomeye ku buryo yageze ubwo agura amacupa 800 yawo ayabika mu rugo, kugira ngo igihe awukeneye awesome nta gutinda,ariko uburwayi bwatumye awuvaho.

Umwe mu bakozi ba resitora yitwa La Mare Germaine yo mu mujyi wa Nice,yavuze ko ubwo Fergie yari yasuye amajyepfo y’iki gihugu,atigeze asoma n’intama n’imwe y’uyu muvinyo ahubwo yanywaga amazi gusa.

Yagize ati “Yanyoye amazi gusa nta n’igitonyanga cy’umuvinyo cyamugeze ku munwa.Sir Alex yakundaga umuvinyo cyane ariko yahagaritse kuwunywa.Ntitwishimye, ariko ubuzima bwe nibwo buza mbere.

Uyu munyabigwi wa Manchester United,aherutse kubagwa mu bwonko muri Gicurasi uyu mwaka bitera impungenge benshi mu bakunzi ba ruhago,batekerezaga ko ashobora kubura ubuzima,ariko yaje gukira nyuma ndetse aherutse kugaruka ku kibuga Old Trafford,kureba umukino wa Manchester United.


Fergie yahagaritse kunywa umuvinyo yakundaga kubera uburwayi bwo mu bwonko aherutse kugira

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsenal na Chelsea zamenye amakipe zizahura nayo muri 1/14 cya UEFA Europa...

Arsenal na Chelsea zifite amazina akomeye mu irushanwa rya UEFA Europa...
22 February 2019 Yasuwe: 1977 0

Chelsea FC yafatiwe ibihano bikarishye cyane kubera kwica amategeko ya...

Chelsea yahawe igihano cyo kumara amasoko abiri itagura abakinnyi kubera...
22 February 2019 Yasuwe: 1997 0

Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana Tour du Rwanda 2019...

Harabura amasaha make kugira ngo hatangire irushanwa rikundwa kurusha...
22 February 2019 Yasuwe: 2001 1

Valens Ndayisenga nta cyizere afitiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda...

Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wenyine watwaye...
22 February 2019 Yasuwe: 904 0

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon...

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe...
22 February 2019 Yasuwe: 1012 0

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no...

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze,...
21 February 2019 Yasuwe: 3476 0