skol
fortebet

SKOL yatumye Rayon Sports ishwana na FEZABET

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

• SKOL yasabye Rayon Sports gukura FEZABET ku mwambaro imbere
• FEZABET yasinyanye na Rayon Sports ko izagaragara ku mupira imbere
• Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze amakosa yagonganishije abaterankunga bayo

Sponsored Ad

Umuterankunga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports SKOL niwe ntandao y’ubwumvikane buke buri hagati ya Rayon Sports n’umuterankunga baheruka kugirana amasezerano FEZABET ndetse biravugwa ko aba bombi bashobora gusesa amasezerano.

Rayon Sports yasinyanye na FEZABET amasezerano y’imyaka mu kwezi kwa 9

Uku kutumvikana kwaturutse ahanini ku kwamamaza ku mwambaro iyi kipe yambara,aho bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bakoze ikosa rikomeye ryo kwemerera FEZABET ko izamamaza ku mupira imbere kandi SKOL ariyo yari yarahafashe.

Nkuko umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Itangishaka Bernard yabitangarije Radio Flash FM uyu munsi, abasinyanye amasezerano na SKOL sibo bayasinyanye na FEZABET,byatumye iri kosa rikorwa ndetse iyi sosiyete icuruza imikino y’amahirwe yamaze kuvuga ko nitamamaza ku mwenda imbere izasesa amasezerano.

Yagize ati “Nibyo koko twakinnye twambaye imyenda yanditseho FEZABET imbere kandi umuterankunga mukuru SKOL ariwe ugomba kugaragara ku mwenda imbere.Mu masezerano FEZABET yagiranye na Rayon Sports ,yifuje ko nayo yakwandikwa imbere ndetse ubuyobozi burabyemeza bwiyibagije amasezerano ya SKOL,gusa iyo nayo n’inenge yo gukosora.Ntabwo twifuza gusesa amasezerano na FEZABET ahubwo turifuza ko yaza tukavugurura amasezerano kuri iyo ngingo ijyanye no kwamamaza ku myenda kuko umuterankunga mukuru yavuze ko bimubangamiye.”

Iyi myenda SKOL igaragara imbere yonyine mu gihe indi y’umweru na FEZABET igaragara

Uyu munyamabanga yavuze ko uko byagenda kose hagomba kugira igihinduka kuko habaye kwibeshya mu gusinya amasezerano bitewe n’uko abasinye amasezerano na SKOL ari igice cy’ Umuryango wa Rayon Sports mu gihe amasezerano ya FEZABET yasinywe na Gacinya wahoze ari perezida w’ikipe ya Rayon Sports.

Kugeza ubu yaba Rayon Sports na FEZABET ntibavuga rumwe cyane ko hari amakuru aherutse kujya hanze yavugaga ko mu masezerano FEZABET yasinyanye na Rayon Sports harimo ingingo ivuga ko iyi sosiyete izajya yishyura Rayon Sports ari uko yabonye inyungu.

FEZABET niyo yatanze iyi myenda y’umweru

SKOL ntiyashimishijwe n’uko imyenda y’umweru Rayon Sports yambara FEZABET igaragara imbere,aho basabye Rayon Sports kubihindura ndetse bagatangira kwambara imyenda SKOL yakoze cyane ko iyo bambara yakozwe na FEZABET.

Rayon Sports yasinye amasezerano y’imyaka ine yo kwamamaza iyi sosiyete yo gutega ku mikino ya FEZABET ku i taliki ya 18 Nzeri 2017 aho yemerewe ko izahabwa miliyoni 305 FRW muri iyo myaka ndetse buri kwezi igahabwa arenga miliyoni 5 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa