skol
fortebet

Solskjaer yateje impaka kubera umukinnyi yatangaje ko ariwe ufite ubuhanga bwo gutsinda kurusha abandi muri Manchester United

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko umusore muto witwa Mason Greenwood ariwe uzi gutsinda ibitego kurusha abandi mu ikipe.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 17 wigaragaje cyane mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino,yashimwe n’umutoza Ole watangaje ko arusha ba rutahizamu bose bo muri United gutsinda ibitego.

Ubwo Ole yabazwaga rutahizamu ufite ubuhanga bwo gutsinda kurusha abandi yagize ati “Dufite Martial na Rashford ariko Mason afite ubuhanga karemano bwo gutsinda ibitego kubarusha.Ndashaka ko bose bimenyereza gutsinda ibitego byoroshye kuko si ngombwa buri gihe gukora cyane kugira ngo ubone igitego.”

Mason uhembwa amapawundi 800 ku cyumweru,yazamuwe mu ikipe ya mbere uyu mwaka ndetse yakinnye umukino wa mbere wa shampiyona United yatsinzemo Chelsea ibitego 4-0.Uyu mwana ngo agiye kongezwa umushahara aho azajya ahabwa ibihumbi 5,000 by’amapawundi kuri buri mukino akinnye.



Ole yavuze ko Mason ariwe uzi gutsinda ibitego kurusha abandi muri Manchester United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa