Kigali

Sporting Kansas City ntiyifuza kurekura Rwatubyaye ngo aze gukinira Amavubi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 March 2019 Yasuwe: 2550

Ikipe ya Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse kugura myugariro Rwatubyaye Abdul,yandikiye FERWAFA iyisaba ko uyu mukinnyi wayo mushya baba bamuretse akamenyerana na bagenzi be bashya ntaze gukinira Amavubi mu mukino azacakirana na Cote d’Ivoire kuwa 23 Werurwe uyu mwaka.

Rwatubyaye wahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent,ashobora kutitabira umukino wayo na Cote d’Ivoire igihe cyose FERWAFA yaba yemeye ubusabe bw’ikipe ye ya Sporting Kansas City.

Sporting Kansas City yasabye ko yakurwa ku rutonde rw’abazitabira uyu mukino wo kuwa 23 Werurwe 2019, kubera ko ngo akiri mushya akeneye kumenyerana na bagenzi be.

Ibaruwa Sporting Kansas City yandikiye ushinzwe ikipe y’igihugu Amavubi Rutayisire Jackson igira iti ”

Mwarakoze ku kutwereka ko mwahamagaye Abdul Rwatubyaye mu ikipe y’igihugu ku matariki yagenwe na FIFA.Turabasaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda , ferwafa n’umutoza w’ikipe y’igihugu , Amavubi bakwisubiraho ntibashyire Abdul ku rutonde rw’abazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko nkuko mubizi nta byumweru bibiri birashira ageze mu gihugu cyacu. Ubu atangiye kumenyera igihugu gishya, umuco mushya ndetse nibwo atangiye kumenyerana n’abakinnyi bagenzi be.

Muri icyo gihe gito amaze ndetse ukurikije n’uko akomeje kugaragaza gutera imbere, bikaba byakubitiraho urugendo rurerure rwo kugaruka mu Rwanda, turasaba ko atahamagarwa kuri aya matariki yegereje bikamufasha gukomeza kumenyera.

Nkuko dusanzwe tubigenza, dusanzwe dushyigikira abakinnyi bakinira amakipe y’ibihugu byabo ariko turabasaba kumva ibihe Rwatubyaye ari gucamo.

Ikibazo cyose mwagira ku busabe bwacu, ntimuzazuyaze kukitumenyesha.

Brian Bliss “

Amakuru agera ku Umuryango ni uko abayobozi ba FERWAFA banze ubu busabe bwa Sporting Kansas City bayisaba kohereza Rwatubyaye kuko ngo abandi ba myugariro batari ku rwego rwo hejuru nkawe.

FIFA itegeka amakipe ko agomba kurekura abakinnyi bahamagawe bakerekeza mu makipe yabo y’ibihugu igihe cyose hari imikino mpuzamahanga iri kuri kalendari yayo.

Amavubi yamaze gusezererwa, azasoza imikino yo mu itsinda H ryo gushaka itike yo kujya muri CAN 2019 izabera mu Misiri muri Kamena, yakirwa na Cote d’Ivoire tariki ya 23 Werurwe 2019.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zinedine Zidane yasuzuguye cyane Gareth Bale bibabaza abakunzi ba...

Umutoza wa Real Madrid,Zidane, yasuzuguye cyane Gareth Bale wari wamusabye...
19 May 2019 Yasuwe: 2515 0

Simba SC igiye kurekura abakinnyi bakomeye barimo na Haruna...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba SC bwatangaje ko butazongerera amasezerano bamwe...
19 May 2019 Yasuwe: 2813 1

Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano kubera ubugome yakoreye...

Rutahizamu wa Los Angeles Galaxy,Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano byo...
19 May 2019 Yasuwe: 2647 0

Manchester City yakoze amateka yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu...

Ikipe ya Manchester City yanyagiye Watford ibitego 6-0 ku mukino wa nyuma...
18 May 2019 Yasuwe: 2821 0

Muhanga FC y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC ituma icyizere cyayo cyo gutwara...

Ikipe ya AS Muhanga itunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda,kuko...
18 May 2019 Yasuwe: 6472 2

Manchester United yatangiye gushaka umuzamu usimbura David de Gea wanze...

Ikipe ya Manchester United yananiwe kongerera amasezerano umunyezamu David...
18 May 2019 Yasuwe: 1978 0