skol
fortebet

Sportpesa itera inkunga Arsenal yibasiriye Mkhitaryan na Aubameyang

Yanditswe: Saturday 03, Mar 2018

Sponsored Ad

Isosiyete ikomeye icuruza imikino y’amahirwe ku mugabane wa Afurika no ku isi Sportpesa, yibasiriye abakinnyi babiri Pierre-Emerick Aubameyang na Henrikh Mkhitaryan Arsenal batera inkunga iherutse kugura kubera kwitwara nabi mu mukino uheruka kubahuza na Manchester City bakanyagirwa ibitego 3-0.
Iyi sosiyete itera inkunga Arsenal,yanenze ku mugaragaro aba basore ubwo uyu mukino warimo uba,aho ku rubuga rwabo rwa Twitter bashyiragaho uko umukino uri kugenda ariko bakagenda banenga umusaruro (...)

Sponsored Ad

Isosiyete ikomeye icuruza imikino y’amahirwe ku mugabane wa Afurika no ku isi Sportpesa, yibasiriye abakinnyi babiri Pierre-Emerick Aubameyang na Henrikh Mkhitaryan Arsenal batera inkunga iherutse kugura kubera kwitwara nabi mu mukino uheruka kubahuza na Manchester City bakanyagirwa ibitego 3-0.

Iyi sosiyete itera inkunga Arsenal,yanenze ku mugaragaro aba basore ubwo uyu mukino warimo uba,aho ku rubuga rwabo rwa Twitter bashyiragaho uko umukino uri kugenda ariko bakagenda banenga umusaruro w’aba basore bashya.

Muri ubu butumwa hari aho banditse bavuga bati “#YoPierre... we’ve made a massive mistake here pal.” #ARSMCI’” bishatse kuvuga ngo “#YoPierre…twakoze ikosa rikomeye hano musore#ARSMCI”.

Mu bundi butumwa Sportpesa yagize ati “Penaliti ?Iyo binjiza iyi penaliti nibura baba babonye amahirwe yo kugaruka mu mukino.Oh no.No”

Aubameyang yahushije penaliti bituma benshi bamutakariza icyizere

Aubameyang wageze muri Arsenal mu kwezi kwa mbere uyu mwaka aguzwe akayabo ka miliyoni 56 z’amapawundi, yahushije Penaliti muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, bituma benshi mu bakunzi b’iyi kipe bibaza ahazaza he.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa