skol
fortebet

Sportpesa yatumye imikino muri Kenya ijya mu mazi abira

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2018

Sponsored Ad

Amakipe yo muri Kenya ararira ayo kwarika kubera ko isosiyete ya mbere icuruza imikino y’amahirwe Sportpesa yahagaritse inkunga yateraga imikino kuri uyu wa mbere taliki ya 01 Mutarama 2018.
Iki cyemezo iyi sosiyete icuruza amahirwe yagitangaje taliki ya 23 Kamena 2017,Ubwo Lata ya Kenya yatangazaga ko bongereye imisoro ku bigo bicuruza imikino y’amahirwe ikava kuri 7,5 ikajya kuri 35 ku ijana kubera ko benshi mu banya Kenya bakomeje kubatwa cyane n’iyi mikino y’amahirwe.
Abinyujije ku rukuta (...)

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,taliki ya 23 kamena 2017 umuyobozi wa Sportpesa kapiteni Ronald Karauri yatangaje ko Sportpesa izahagarika inkunga yateraga imikino muri Kenya gusa bitazabangamira amakipe yo hanze ya Kenya.
Sportpesa yatangaga miliyari 1 y’amashilingi mu mikino yo muri Kenya aho yateraga inkunga amakipe nka AFC Leopards, Gor Mahia, Nakuru All Stars,ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe muri Kenya, Kenya Rugby Union n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya.

Sportpesa yashyize urujijo mu mikino muri Kenya kuko amafaranga yashoraga mu mikino yari menshi ku buryo bizagora amakipe azahagararira Kenya mu mikino nyafurika,cyane ko kuri ubu nta baterankunga afite.

Sportpesa yari ifitanye amasezerano y’imyaka 5 na Gor Mahia ,aho yagombaga kubaha miliyoni 300 z’amashilingi muri iyo myaka mu gihe AFC Leopards yo yahabwaga miliyoni 225 z’amashilingi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa