skol
fortebet

Sitade yabereyemo imikino olempike umwaka ushize yafashwe n’ inkongi

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki 30 Nyakanga 2017 sitade yakiniwemo imikino Olempiki yo gusiganwa ku magare ibera mu masitade (Velodrome) izwi nka Track Cycling yabaye umwaka ushize 2016 ibera I Rio de Janeiro yaraye ihiye itwitswe n’agashashi ku muriro gato cyane kayiguyeho ubwo katwarwaga ni umuyaga gatewe n’abantu batujugunye mu kirere.
Inkuru yo gushya ku iyi sitade yemejwe na Minisitiri wa Siporo muri Brazil Leonardo Picciani aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ako gashashi ku (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki 30 Nyakanga 2017 sitade yakiniwemo imikino Olempiki yo gusiganwa ku magare ibera mu masitade (Velodrome) izwi nka Track Cycling yabaye umwaka ushize 2016 ibera I Rio de Janeiro yaraye ihiye itwitswe n’agashashi ku muriro gato cyane kayiguyeho ubwo katwarwaga ni umuyaga gatewe n’abantu batujugunye mu kirere.

Inkuru yo gushya ku iyi sitade yemejwe na Minisitiri wa Siporo muri Brazil Leonardo Picciani aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ako gashashi ku muriro ndetse anenga abantu bateye utu dushashi tw’umuriro.

Yagize ati "Minisiteri ya Siporo ibabajwe no gushya kuwa sitade ikinirwamo imikino yo gusiganwa ku magare (Velodrome) ndetse iboneyeho umwanya wo kunenga abantu bohereje udushashi tw’umuriro mu kirere.Iyi sitade ni icyubahiro cy’imikino olimpiki yabereye hano muri Brazil kandi twiteguye guhana abagize uruhare mu guteza iyi mpanuka.Leta yiteguye gusana ibi bikorwaremezo byangiritse."

Iyi sitade yabereye imikino olimpike 2016 mu gusiganwa ku magare akinirwa muri sitade azwi nka Track Cycling yahiriye abongereza kuko batwariyemo imidali ya zahabu 6

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa