Kigali

Sugira Ernest na Muhadjiri bafashije APR FC guha isomo rya ruhago Police FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 January 2019 Yasuwe: 2140

Ikipe ya APR FC ikomeje gutera intambwe ikomeye iyifasha kwanikira amakipe bahanganiye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka,aho yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

APR FC yakinnye nyuma yo kumenya amakuru ko ku munsi w’ejo mukeba wayo Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-0, nayo yaje yihererana Police FC iyikubitira kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

APR FC yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru bituma Hakizimana Muhadjiri afungura amazamu ku munota wa 01 w’umukino nyuma yo guhererekanya umupira na Savio Nshuti ndetsena Byiringiro Lague.

Ku munota wa 22, Police FC yagize ibyago kuko rutahizamu igenderaho Peter Otema yagonganye na Michel Rusheshangoga asohorwa mu kibuga kwitabwaho n’abaganga mu mbangukiragutabara,aho yasimbuwe na Uwimbabazi Jean Paul witwaye nabi kuri uyu mukino.

Kubera imvura nyinshi yaguye kuri stade ya Kigali mbere y’umukino ndetse ugatangira igwa,ikibuga cyatose bigora abakinnyi kwitanga ijana ku ijana,byatumye uyu mukino utaryoha nkuko benshi bari bawiteze.Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0 gusa Police FC yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego kuri rutahizamu bayo Antoine Dominique Ndayishimiye.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC isatira Police FC ndetse ishaka kuyitsinda igitego cya kabiri kugira ngo igire icyizere cyo gutahana amanota 3 ariko rutahizamu Sugira Ernest yayitengushye kenshi.

Ku munota wa 79 nibwo rutahizamu Sugira Ernest wari wahushije uburyo bwinshi yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira yahawe neza na myugariro Ombolenga Fitina uzwiho guha imipira myiza ba rutahizamu.

Police FC itari mu bihe byiza,ntiyashoboye kugira icyo ikora imbere y’izamu rya APR FC byatumye irangiza umukino itsinzwe ibitego 2-0.

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 35 n’imikino 14 imaze gukina aho ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 31 n’imikino 15 mu gihe Police FC yo iri ku mwanya wa 06 n’amanota 21.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muzehe Mudeyi Modeste umubyeyi wa Muvara Valens wamenyekanye cyane mu ikipe...

Inkuru y’akababaro imaze kujya ahagaragara ivuga ko Muzehe Mudeyi Modeste...
21 February 2019 Yasuwe: 2835 0

Usengimana Faustin kuri ubu utari ufite ikipe yagaragaye mu myitozo ya...

Umukinnyi ukina mu mutima w’aba myugariro Faustin Usengimana kuri ubu...
21 February 2019 Yasuwe: 3457 0

Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe umutoza Maurizio...

Myugariro wa Chelsea Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe...
21 February 2019 Yasuwe: 2149 0

Micheal Sarpong niwe watowe nk’umukinnyi mwiza witwaye neza muri...

Rutahizamu ukomoka muri Ghana Sarpong Micheal niwe watowe nk’umukinnyi mwiza...
21 February 2019 Yasuwe: 1480 1

Atletico Madrid yatsinze Juventus yibikira impamba ikomeye ishobora...

Ikipe ya Atletico iri mu nzira nziza yo kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza...
21 February 2019 Yasuwe: 1477 0

Umukinnyi Dele Alli yabenze umukunzi we mu ibanga amusimbuza uwo bahuriye...

Umwongereza Dele Alli ukinira ikipe ya Tottenham yabenze umukunzi we Ruby...
20 February 2019 Yasuwe: 3481 1