skol
fortebet

Sugira Ernest wakiriwe nk’umwami yavuze ikintu cyamufashije kwitwara neza muri Kenya n’icyo ateganyiriza abakunzi ba APR FC

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa APR FC,Sugira Ernest wongeye kugaruka mu bihe bye byiza yatangaje ko umutoza mushya Adil yamugiriye icyizere ndetse amwubakamo ubushobozi ndetse ngo yiteguye guha ibyishimo abakunzi b’iyi kipe mu mikino iri imbere.

Sponsored Ad

Sugira wagize ikibazo cy’imvune akigera muri APR FC bigatuma amara igihe kingana n’umwaka adakina,aherutse kugaragaza ko akiri rutahizamu ukanganye kuko mu mikino ya Gisirikare yabereye muri Kenya yatsinze ibitego 4 mu mikino 4 yakinnye,ibintu avuga ko akesha umutoza mushya w’iyi kipe.

Yagize ati “Icyafashije kwitwara neza navuga ko harimo umutoza wamfashije,kuko nageraga imbere y’izamu gatanu ngahusha 5 ariko ubu ndahagera 3 ngatsinda kabiri.Ndashimira abafana uko banyakiriye kandi bakomereze aha kuko hari n’ibindi tugiye guharanira mu minsi iri imbere.

Nkuko amashusho yafashwe n’ikinyamakuru Rwanda Magazine yabigaragaje,Sugira yakiriwe n’abafana benshi ba APR FC ku kibuga cy’indege,ahabwa impano zitandukanye ndetse yizeza abafana ko agiye gukomeza kubaha ibyishimo.

Yagize ati “Icyo mbizeza n’ibitego kandi nicyo banyifuzaho.”

Sugira yavuze ko yishimiye ko we na bagenzi be batwaye igikombe cy’imikino ihuza amakipe ya gisirikare muri EAC ndetse avuga ko amaze iminsi ahagaze neza ahubwo kwihangana ariko kwabuze ku bantu bamunengaga.


Sugira wagarutse mu bihe byiza yakiriwe nk’umwami n’abafana ubwo yari akubutse muri Kenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa