skol
fortebet

Sugira Ernest yakoreye ibitangaza muri Ethiopia ahesha ishema u Rwanda

Yanditswe: Sunday 22, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Sugira Ernest uri mu bihe byiza cyane yikaraze mu kirere atsinda igitego cy’akataraboneka cyafashije u Rwanda gutera intambwe ikomeye yo kuba yakwerekeza mu mikino ya CHAN 2020 nyuma yo gutsindira Ethiopia iwayo igitego 1-0.

Sponsored Ad

Mu mukino ubanza wo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN 2020 izabera muri Cameroon,wabereye mu gace kitwa Mekelle muri Ethiopia ,Amavubi yitwaye neza ihatsindira iki gihugu cyari imbere y’abafana bacyo igitego 1-0.

Mu gice cya mbere Amavubi yagerageje kwihagararaho,azibira ba rutahizamu ba Ethiopia babonye amahirwe menshi imbere y’izamu rya Bakame.

Ku munota wa 14,Amavubi yahushije igitego nyuma y’akavuyo kabaye mu izamu rya Ethiopia katurutse kuri coup franc ya Iranzi Jean Claude,Imran agerageza gushyiraho umutwe umunyezamu aratabara.

Ku munota wa 25 w’umukino, Ethiopia yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe mu rubuga rw’amahina usanga rutahizamu wayo ahagaze wenyine mu rubuga rw’amahina ateye umupira ujya hanze.Ku munota wa 37 Niyonzima Olivier Sefu yabonye ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yakoreye ku munya Ethiopia hagati mu kibuga.

Ku munota 38 w’umukino,abakinnyi ba Ethiopia basabye penaliti nyuma y’aho Manzi Thierry yitambikaga ishoti rya rutahizamu w’umunya Ethiopia, umupira umukubita ku kuboko umusifuzi asanza amaboko.

Ku munota wa 41 w’umukino, Sugira yateye umupira mu rubuga rw’amahina,myugariro wa Ethiopia awugaruza ukuboko ariko umusifuzi avuga ko nta penaliti.Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyahiriye Amavubi kuko ku munota wa 60 Sugira Ernest yakoze ibitangaza atsinda igitego cy’akataraboneka ku mupira yateye agaramye mu kirere nyuma y’umupira mwiza yahawe na Manzi Thierry.

Nyuma y’umukino Sugira Ernest yabwiye Radio 10 ati “Nishimiye intsinzi dukuye muri Ethiopia.Turi mu murongo mwiza cyane wo guhesha u Rwanda ishema twese nk’abakinnyi b’Amavubi.

Navuga ko Imana imfashije nakomereza mu murongo mwiza nkuwo nariho muri 2016.Byatangiye mpusha ibitego abantu banenga.Ubu mpagaze neza,abanyarwanda bahora bangira inama kandi ndabashimira ko banyihanganiye.”

Umutoza Mashami we yagize ati “Byose ntacyo nabivugaho ni ugushimira aba basore.ntabwo byari byoroshye gutsindira Ethiopia iwayo kuko yari ikomeye cyane.Icyo nakora ni ukubashimira.

Dufite ikipe nziza,mu minsi ishize twagiye tubura amahirwe.Abakinnyi dufite ni abakinnyi bumva amabwiriza.Twakoresheje amahirwe twabonye.Nubwo twatsinze igitego kimwe na 3 byashobokaga.Twagiye dutsindwa tutaruhijwe ariko ubu tumaze kumenyerana.

Uyu ubaye umukino wa 4 Amavubi atsinze yikurikiranya mu imikino 3 yose yayitsindiye hanze mu gihe uw’imbere mu gihugu yanyagiye Seychelles ibitego 7-0.N’ubwa mbere kuva mu 2011 Amavubi atsinze imikino 4 zikurikirana.

Amavubi azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo saa munani aje kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe mu byumweru 3 biri imbere.

Ibitekerezo

  • Congratulation basore bacu.................... gusa uyu musore Sugira eErnest mukundira discipline agira.avuga macye . gusa Imana igufashe ukomeze umererwe neza nahatari aha uzahagera. Discipline ureke babandi bahita bamanura udukabutura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa