skol
fortebet

Sugira Ernest yamaze gutandukana n’ikipe ya AS Vita Club

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda Sugira Ernest wari umaze umwaka akinira ikipe ya AS Vita Club yo mu gihugu cya Republika iharanira Demokarasi ya Kongo yamaze gutandukana nayo nkuko nawe abyemeza mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru. Nyuma y’iminsi bihwihwiswa ko uyu musore yatandukanye n’iyi kipe gusa hakabura ibihamya kuko ikipe ya AS Vita Club yakiniraga itahise ibitangaza kuri ubu inkuru yabaye impamo nyuma yo kubyemerera ikinyamakuru Ruhagoyacu.
Yagize ati " ni byo koko namaze (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda Sugira Ernest wari umaze umwaka akinira ikipe ya AS Vita Club yo mu gihugu cya Republika iharanira Demokarasi ya Kongo yamaze gutandukana nayo nkuko nawe abyemeza mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru.

Nyuma y’iminsi bihwihwiswa ko uyu musore yatandukanye n’iyi kipe gusa hakabura ibihamya kuko ikipe ya AS Vita Club yakiniraga itahise ibitangaza kuri ubu inkuru yabaye impamo nyuma yo kubyemerera ikinyamakuru Ruhagoyacu.

Yagize ati " ni byo koko namaze gutandukana na AS Vita Club, nubwo ntigeze mbitangaza navuyeyo nsezeye. Ubu ndi ’free agent’ (Umukinnyi udafute ikipe”.

Sugira yasinye amasezerano y’umwaka n’igice muri AS Vita Club muri Kanama 2016 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya CHAN yabaye mu kwezi kwa mbere umwaka ushize ikabera mu Rwanda, aho byatumye yifuzwa ni umutoza w’iyi kipe Florent Ibenge wamutanzeho akayabo ka miliyoni 102 z’Amanyarwanda,none birangiye uyu musore atabashije kugumana n’iyi kipe kubera umusaruro muke.

Uretse Sugira Ernest ikipe ya AS Vita Club yasezereye abandi basore b’abanyamahanga barimo Nelson Lukong, Yazid Atouba na Oumar Sidibe, Mthunzi Shikisha, Machapa, Felix Gerson na Onkabetse Makgantaï.

Kuri ubu uyu musore ari mu Rwanda aho akomeje gushaka ikipe nshya aho biri kuvugwa ko amakipe yo mu Rwanda ari kumwifuza harimo ikipe ya Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Arakazaneza muri Gikundiro. Niyibeshya akagira ahandi ajya ni akazi ke!!!

    ikibazo cyabahungu bazcu iyo bababony cash bumvako byose byarangiye nonde dore agarutse kuza kurutanga hano yakagombye kuba ava muri vita ajya ahandi hakomeye apana kuza muri za gasenyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa