Kigali

Sugira Ernest yasabye imbabazi ubuyobozi bwa APR FC bwamuhagaritse

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 October 2019 Yasuwe: 2530

Nyuma yo kubona ubutumwa bw’umuvugizi wa APR FC ndetse n’amagambo akomeye yavuzwe n’umutoza we Mohamed Adil Erradi,rutahizamu Sugira Ernest yasabye imbabazi ubuyobozi bw’iyi kipe ye yamubwiye ko yababajwe n’ibyo yatangaje.



Akimara gufasha Amavubi kwerekeza mu mikino ya CHAN 2020 atsinze Ethiopia ibitego 2 by’ingenzi cyane mu mikino yombi,Sugira yabwiye abanyamakuru ko yisanga cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi kurusha muri APR FC bibabaza abayobozi.

Ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abanyamakuru ku munsi w’ejo ko uyu rutahizamu ahagaritswe igihe kitazwi kubera aya magambo yatangaje bishimangirwa n’umutoza wayo Erradi wavuze ko ari gutesha icyubahiro ikipe ye kumusaba gukinisha Sugira kuko ngo ba rutahizamu bose bafite bamurusha.

Mu ibaruwa yo gusaba imbabazi,Sugira yagize ati “

Ku buyobozi bwa APR FC,abatoza,abakinnyi bagenzi banjye n’abafana dukunda b’iyi kipe nziza cyane.

Nasuzumye nsanga natengushye urukundo rwanyu rwamfashije kubona icyerekezo cy’ubuzima bwanjye n’umwuga wanjye.N’ikimwaro cyinshi ndicuza cyane ndetse nkanasaba imbabazi kubera amagambo adakwiriye navugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia yatumye ibintu biba bibi.

Ndabizi ko ibyo navuze byababaje ariko sicyo nari ngambiriye kandi ndabasaba imbabazi mbikuye ku mutima.

Ndasenga nsaba ko mwabona agahinda n’umubabaro mfite mwabyumva mukambabarira.”

Sugira Ernest yashyize hanze iyi baruwa kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Ukwakira 2019.


Ibaruwa Sugira yanditse asaba imbabazi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate na KNC bateranye amagambo karahava mbere yo gukina umukino...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yise Gasogi United umwana...
12 November 2019 Yasuwe: 3189 0

Neymar Jr yasohokanye w’uburanga budasanzwe bivugwa ko ariwe bari kumwe mu...

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr, umaze iminsi mu mvune yatumye benshi bacika...
12 November 2019 Yasuwe: 2924 0

Abakinnyi ba Juventus basabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye nyuma yo...

Abakinnyi ba Juventus bababajwe cyane n’imyitwarire mibi ya Cristiano...
12 November 2019 Yasuwe: 4075 0

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yageze muri Mozambique[AMAFOTO]

Abakinnyi 22 b’ikipe yigihugu Amavubi bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo...
12 November 2019 Yasuwe: 1093 0

Munyaneza Didier yatangiranye imbaraga zidasanzwe Tour du Senegal ahita...

Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yitwaye neza mu gace ka...
12 November 2019 Yasuwe: 740 0

Cristiano Ronaldo ashobora kumara imyaka 2 adakina kubera amakosa akomeye...

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera...
11 November 2019 Yasuwe: 6140 0