skol
fortebet

Sugira Ernest yatangaje ikintu kiri gutuma adasinzira muri iyi minsi

Yanditswe: Friday 12, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC,Sugira Ernest yatangaje ko muri iyi minsi atishimye kubera ukuntu yabuze ibitego muri iyi mikino ya CECAFA kandi amaze gukina imikino 3 yose iyi kipe yakinnye.

Sponsored Ad

Sugira wananiwe gutsinda igitego muri 4-0 APR FC yatsinze Heegan yo muri Somalia, yabwiye abanyamakuru ko muri iyi minsi atishimye kubera ko yabuze ibitego kandi ari rutahizamu gusa ngo ari gukora cyane kugira ngo asubire mu bihe byiza.

Yagize ati “ Ntabwo nishimye muri make, nicyo navuga bitewe n’uko nka rutahizamu arangwa no gutsinda ariko imikino 3 irangiye ntatsinze ariko nanone ntabwo nakwishyiraho igitutu bitewe n’uko nari maze hafi imyaka 3 ntakina. Kuva navunika 2017 kugeza uno munsi nibwo navuga ko ntangiye gukina iminota 90 yuzuye.

Kuba ntaratsinda, cyangwa kubona izamu ni ibintu byumvikana kuko sharpness y’imbere y’izamu yaratakaye,ndimo kongera kugerageza kuyigarura.Kuba ubuzima ari buzima, n’ibindi bizagenda biza."

Sugira Ernest wavunitse nyuma y’igihe gito amaze gusinyira APR FC bigatuma amara umwaka adakina, yavuze ko afite amahirwe yo kuba atozwa na Jimmy Mulisa na we wahoze akina ari rutahizamu,umufasha kugerageza kuzamura urwego rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa