skol
fortebet

Sunrise FC yasekeje benshi kubera ubutumwa bwo gukanga Mukura VS yashyize hanze

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare yasekeje benshi kubera ubutumwa burimo gutebya cyane yahaye Mukura VS mbere y’umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona bazakina kuri uyu wa Gatatu.

Sponsored Ad

Iyi kipe yabuze gato ngo ihagame Police FC yari yayakiriye ku cyumweru,yabwiye Mukura VS ko bibaye byiza yakwigumira I Huye bakayitera mpaga y’ibitego 3-0 kuko ngo nigera I Nyagatare izahatsindirwa ibitego birenze 3.

Sunrise FC yagize iti “Ku munsi w’ejo nibwo tuzakina umukino wa mbere wa shampiyona kuri stade yacu nshya twakiriye ikipe ya Mukura VS.Ndibaza niba idafite ubwoba bitewe n’ibizayibaho. Mpaga ko ari ibitego 3 ikaba izatsindwa ibirenze 3 yakwigumiye mu karere ka Huye."

Sunrise FC yatsinzwe ibitego 3-2 mu mukino wa mbere wa shampiyona yahuyemo na Police FC igomba kwakira uyu wa kabiri izakinira I Nyagatare.

Moses Basena utoza Sunrise nawe aherutse gusetsa abanyamakuru ubwo yavugaga ko yari yabwiwe ko Police FC ikomeye ariko ngo yatunguwe n’urwego rwo hasi yayibonyeho nubwo yamutsinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa