skol
fortebet

Sunrise FC yihimuye kuri APR FC yari imaze imyaka isaga 5 yarayigaruriye

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Sunrise yari imaze imyaka igera kuri 5 itazi uko gutsinda APR FC bisa,yayitunguye iyitsinda ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona utarabereye igihe kubera ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari mu mikino ya CAF Champions League.

Sponsored Ad

Imbere y’abakunzi bayo kuri stade Amabati yo mu mujyi wa Nyagatare,ikipe ya Sunrise FC yavugwagamo ibibazo bitandukanye by’imvune ndetse no kudahemba,yatunguye APR FC iyitsinda ibitego 3-2.

Rutahizamu Babua Samson ukomoka muri Nigeria yafunguye amazamu ku munota wa 05 w’umukino nyuma y’uburangare bwa myugariro Buregeya Prince na Rusheshangoga Michelbananiwe kumucunga.

Nyuma y’iki gitego, APR FC yahise itangira gusatira Sunrise FC,bituma Hakizimana Muhadjiri yishyura iki gitego ku munota wa 38 w’umukino mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Sunrise FC yari imbere y’abakunzi bayo,yatangiye igice cya kabiri iri ku rwego rwo hejuru byatumye ku munota wa 51 Uwambazimana Leo uzwi nka Kawunga ayitsindira igitego cya kabiri,ku mupira yateye umutwe uvuye muri Koloneri.

APR FC yaje muri uyu mukino ihabwa amahirwe menshi cyane ko rutahizamu watsindiye Sunrise ½ cy’ibitego imaze gutsinda witwa Jules Ulimwengu atari ahari,yongeye gusatira bikomeye Sunrise ndetse ku munota wa 63 ihusha igitego cyari cyabazwe nyuma y’umupira Bigirimana Issa yateye ugakubita umutambiko.

APR FC yakomeje gusatira Sunrise FC bituma Nshuti Dominique Savio yishyura iki gitego ku munota wa 68,ku burangare bwa myugariro Nzayisenga Jean d’Amour wamwihereye umupira.

Umutoza Jimmy Mulisa yahuye n’uruva gusenya ubwo yavunikishaga kapiteni Mugiraneza jean Baptiste bituma asimbuza mu buryo atateganyije yinjizamo Nizeyimana Mirafa.

Mulisa yagerageje kwinjiza mu kibuga ubusatirizi kugira ngo arebe ko yabona intsinzi ariko ntibyamuhiriye kuko Sunrise FC yakoze ibyo benshi batatekerezaga ku munota wa 87 ishyiramo igitego cya 3 cyatsinzwe na Babua Samson witwaye neza cyane muri uyu mukino.

APR FC yakomeje kuyobora urutonde n’amanota 35 mu mikino 15 mu gihe Sunrise FC ikomeje kuguma ku mwanya wa 5 n’amanota 25.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa