skol
fortebet

Sunrise itsinze AS Kigali bituma Masudi Djuma yibazwaho n’abafana

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Sunrise FC imaze gutsindira AS Kigali kuri stade ya Kigali I Nyamirambo igitego 1-0 bituma benshi batangira kwibaza kuri Masudi Djuma waje afatwa nk’umutabazi ariko akaba agejeje aharindimuka iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

AS Kigali ntiratsinda umukino n’umwe muri shampiyona y’u Rwanda yakinwaga ku munsi wa 6 ndetse mu mikino 5 Masudi amaze gukina,yayihesheje amanota 3 ndetse amaze gutsindwa 2,anganya 3.

Ishyamba si iryeru kuri Masudi Djuma watangiye gutuma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kuko batangiye gushidikanya ku bushobozi bwe ndetse bamwe bavuze ko uyu Murundi yaje muri Rayon Sports ikomeye imugira igihangange.

Ubuhanga bwa Masudi bwatangiye kwibazwaho na benshi kuko imikinire ya AS Kigali iri ku rwego rwo hasi kandi ifite abakinnyi bakomeye barimo Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ishize.

Ikibazo AS Kigali yari ifite kwari ugutangira imyitozo yo kwitegura shampiyona itinze,ariko Masudi n’abakinnyi be bari bamaze igihe bitegura uyu mukino, nubwo bitabahiriye bagatsindwa na Sunrise FC igitego 1-0 mu gice cya mbere ntibabashe kucyishyura.

AS Kigali ikomeje kugereranywa na AS Monaco kuko zombi ziri mu bihe bibi kandi umwaka ushize zari zihagaze neza ndetse iyi AS Kigali yatwawe igikombe na APR FC ku munsi wa nyuma.

AS Kigali yatakaje abakinnyi batandukanye barimo Kayumba Soter n’abandi,ishobora kudahirwa n’uyu mwaka kuko iwutangiye nabi cyane itsindwa n’amakipe akunze kurwana no kumanuka ariyo Sunrise FC na Etincelles FC.

Igitego kimwe rukumbi cya Sunrise Cyatsinzwe na Jules Ulimwengu,nicyo gitumye AS Kigali iguma ku mwanya wa 12 muri shampiyona ndetse mu gihe Etincelles na Kirehe zatsinda ku munsi w’ejo,yarara ku mwanya wa 15.

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

AS Kigali 0-1 Sunrise

Musanze 2-1 Amagaju

Bugesera 2-1 Gicumbi

Ibitekerezo

  • Mwibeshye: Niyonzima Ally ntaho yagiye, ndetse nuyu munsi yakinnye. Ahubwo mwibuke ko yanahaye akazi abatandukanye kandi beza: barimo Umurundi usanzwe ukinira intamba wavuye muri LLB, Sentongo Saif wavuye muri Bugesera, nabandi. Ubwo rero Masoudi niyisuzume, ntiyitakana ibyabakinnyi, arabafite beza kandi benshi. Ikimenyimenyi ntabwo Sunrise irusha AS Kigali abakinnyi beza pe.

    Mwibeshye: Niyonzima Ally ntaho yagiye, ndetse nuyu munsi yakinnye. Ahubwo mwibuke ko yanahaye akazi abatandukanye kandi beza: barimo Umurundi usanzwe ukinira intamba wavuye muri LLB, Sentongo Saif wavuye muri Bugesera, nabandi. Ubwo rero Masoudi niyisuzume, ntiyitakana ibyabakinnyi, arabafite beza kandi benshi. Ikimenyimenyi ntabwo Sunrise irusha AS Kigali abakinnyi beza pe.

    Mwibeshye: Niyonzima Ally ntaho yagiye, ndetse nuyu munsi yakinnye. Ahubwo mwibuke ko yanahaye akazi abatandukanye kandi beza: barimo Umurundi usanzwe ukinira intamba wavuye muri LLB, Sentongo Saif wavuye muri Bugesera, nabandi. Ubwo rero Masoudi niyisuzume, ntiyitakana ibyabakinnyi, arabafite beza kandi benshi. Ikimenyimenyi ntabwo Sunrise irusha AS Kigali abakinnyi beza pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa