skol
fortebet

Tanzania igomba kwipima n’Amavubi yageze i Kigali (+Amafoto)

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’igihugu ya Tanzania Taifa Stars, yamaze kugera i Kigali hano mu Rwanda aho yaje gukina umukino wa gicuti ugomba kuyihuza n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Sponsored Ad

Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa mbeere w’icyumweru gitaha.

Amavubi yahisemo kuzifashisha abakinnyi bakina imbere mu gihugu kuri uyu mukino, mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura uzayahuza na The Warriors ya Ethiopia, mu gushaka itike ya CHAN izabera muri Cameroon mu mwaka utaha.

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa 22 z’uku kwezi. Ni nyuma y’ubanza wabereye i Mekele mu minsi ishize Amavubi akawitwaramo neza atsinda igitego 1-0.

Tanzania ku rundi ruhande yo izaba yitegura Sudani bagomba guhura ku wa 18 z’uku kwezi, mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN. Iyi kipe nanone izaba yiteguriramo umukino wo gushaka itike ya CAN ugomba kuyihuza na Guinee Equatoriale.

Ikipe ya Tanzania yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, gusa itari hamwe na Mbwana Ali Samatta usanzwe ari Kapiteni wayo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa