Kigali

Tchabalala abujije Rayon Sports kwegukana amanota atatu imbere ya Police FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 June 2018 Yasuwe: 4552

Rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala ntiyishimiwe n’abafana ba Rayon Sports, kuko yahushije penaliti mu minota ya nyuma y’umukino wabahuzaga na Police FC bituma amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu mukino w’ikirarane wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ariko rutahizamu Shabani Hussein Tchabalalawitwaye nabi muri uyu mukino, yahushije penaliti mu minota 10 ya nyuma, ku ikosa myugariro Munezero Fiston wa Police yakoreye kuri Kwizera Pierrot.

Bwanakweli yarokoye Police FC ubwo yakuragamo penaliti ya Tchabalala

Muri uyu mukino watinze gutangira kubera gushwana kw’amakipe yombi bapfa amarozi,ikipe ya Rayon Sports yagoye cyane Police FC ndetse igenda ibona ama koluneri menshi ntiyayabyaza umusaruro kugeza ubwo ku munota wa 37 Rutanga Eric yafunguye amazamu nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Police FC ndetse n’umunyezamu Bwanakweli Emmanuel.

Bidatinze ku munota wa 42 umusore Ngendahimana Eric yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu umunyezamu Ndayishimiye Eric ntiyabasha kugararura umupira,amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Rayon Sports yaruhije cyane Police FC

Mu gice cya kabiri abatoza b’amakipe yombi baje bashaka kubona amanota 3 ariko Minnaert niwe wagaragaje inyota yayo kurusha Mphande wa Police FC, kuko yabonye uburyo bwinshi ntiyabubyaza umusaruro.

Ku munota wa 84,Rayon Sports yabonye penaliti abakunzi bayo biterera mu bicu bakeka ko babonye amanota 3 gusa yaje guterwa nabi na Shabani Hussein Tchabalala umunyezamu Bwanakweli wa Police FC ayikuramo.

Rutanga yafashije Rayon Sports gufungura amazamu

Kuba Rayon Sports inaniwe Police FC bihaye amahirwe menshi APR FC,iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 50 aho ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 48 mu gihe Rayon Sports irushwa umukino umwe n’aya makipe ayiri imbere iri ku mwanya wa 3 n’amanota 44.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku makipe yombi

Rayon Sports : Bakame, Ange, Rutanga, Manzi, Rwatubyaye, Master, Yannick, Tchabalala, Gilbert, Pierrot Irambona.

Police FC: Bwanakweli, Munezero, Mpozembizi, Hussein, Muvandimwe, Mirafa, Ngendahimana, Mohamed, Moustapha, Songa, Antoine Dominique.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Alexis Sanchez avugana n’abakinnyi 3 gusa muri Manchester United

Rutahizamu wa Manchester United,Alexis Sanchez arifuza gusohoka muri iyi...
12 November 2018 Yasuwe: 1607 0

Umusore watakaje miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ase na...

Umusore w’Umwongereza w’imyaka 21, Jack Johnson, waciye ibintu kubera...
12 November 2018 Yasuwe: 1096 0

Mourinho yasekeje benshi kubera impamvu yavuze yatumye atsindwa na...

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangaje ko impamvu ikomeye...
12 November 2018 Yasuwe: 2123 0

Frank Ribery yakubise umunyamakuru w’Umufaransa

Umukinnyi wa Bayern Munich yakubise umunyamakuru w’Umufaransa nyuma...
12 November 2018 Yasuwe: 982 0

Kayumba Soter yerekeje muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC

Myugariro wakiniraga AS Kigali,Kayumba Soter yamaze gusohoka muri AS Kigali...
12 November 2018 Yasuwe: 542 0

Manchester City yatsinze Manchester United mu mukino wayoroheye...

Pep Guardiola yongeye kwereka Jose Mourinho ko amurusha ikipe ikomeye...
11 November 2018 Yasuwe: 866 0