Kigali

Tchabalala afashije Rayon Sports gukura icyizere kuri stade Umuganda

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 April 2018 Yasuwe: 3239

Mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Etincelles FC na Rayon Sports kuri stade Umuganda,urangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Etincelles FC isanzwe izwiho kugora cyane Rayon Sports,yatangiye uyu mukino iyitera ubwoba kuko ku munota wa 18 Mugenzi Cedric yafunguye amazamu kuri penaliti yakozwe na Manzi Thierry, bituma ikipe ya Etincelles irangiza igice cya mbere iyoboye n’iki gitego.

Etincelles FC iguye miswi na Rayon Sports

Ivan Minnaert uzwiho gusimbuza neza,yatangiye igice cya kabiri akora impinduka Manishimwe Djabel asimburwa na Ismailla Diarra, Usengimana Faustin wari wavunitse asimburwa na Mugisha Francois byatumye Rayon Sports ifunga ubusatirizi bwa Etincelles ndetse irayiniga ku buryo bukomeye.

Rayon Sports yakomeje gusatira Etincelles byatumye ibasha kwishyura igitego ku munota wa 60 gitsinzwe na kabuhariwe Shabani Hussein Tchabalala ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe na Rutanga maze agakozaho umutwe ukajya mu rushundura.

Rayon Sports yaburaga abakinnyi bayo ngenderwaho barimo Kwizera Pierrot,Mukunzi Yannick,Caleb na Sefu,yagerageje kwirwanaho mu minota yari isigaye umupira urangira ari igitego 1-1.

Rayon Sports yitwaye neza i Rubavu

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu kwezi gutaha aho Rayon Sports isabwa kunganya 0-0,ikerekeza muri ¼ cy’irangiza.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zinedine Zidane yatigishije isi kubera amagambo akomeye yatangaje

Umunyabigwi Zinedine Zidane yatunguye benshi kubera amagambo yatangarije...
15 August 2018 Yasuwe: 3161 0

Amagambo umutoza wa Real Madrid yavuze kuri Gareth Bale yatangaje...

Umutoza Julen Lopetegui wa Real Madrid yasingije bikomeye Gareth Bale...
15 August 2018 Yasuwe: 1309 0

Sergio Ramos yandagaje Klopp wamushinje kuvuna Salah abigambiriye

Myugariro wa Real Madrid akaba na kapiteni wayo Sergio Ramos yandagaje...
15 August 2018 Yasuwe: 1326 0

Benshi batewe ubwoba n’imvune y’umukinnyi wa Borussia Dortmund...

Umukinnyi witwa Dario Scuderi wagize imvune ikomeye mu mwaka wa...
14 August 2018 Yasuwe: 2392 0

Buffon yatangaje benshi kubera amagambo yavuze kuri Cristiano...

Umunyezamu Gianluigi Buffon wa PSG wahoze ari kapiteni wa Juventus mu myaka...
14 August 2018 Yasuwe: 2598 0

Aubameyang yagiriye inama ikomeye umutoza wa Arsenal Unai Emery

Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ukinira ikipe ya Arsenal yagiriye...
14 August 2018 Yasuwe: 2089 0