skol
fortebet

Tchabalala niwe March Generation yahembye nk’umukinnyi witwaye neza muri Gashyantare

Yanditswe: Friday 16, Mar 2018

Sponsored Ad

Shabani Hussein Tchabalala niwe mukinnyi watowe n’abatoza,abafana n’abayobozi ba Rayon Sports nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare uhembwa n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya March Generation. Shabani Hussein Tchabalala niwe wabaye umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa 2
Uyu musore abimburiye abandi bakinnyi ba Rayon Sports kubona iki gihembo cyane ko ari ukwezi kwa mbere iri tsinda ry’abafana ritangiye guhemba umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports buri kwezi.
Tchabalala atsinze (...)

Sponsored Ad

Shabani Hussein Tchabalala niwe mukinnyi watowe n’abatoza,abafana n’abayobozi ba Rayon Sports nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare uhembwa n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya March Generation.

Shabani Hussein Tchabalala niwe wabaye umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa 2

Uyu musore abimburiye abandi bakinnyi ba Rayon Sports kubona iki gihembo cyane ko ari ukwezi kwa mbere iri tsinda ry’abafana ritangiye guhemba umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports buri kwezi.

Tchabalala atsinze abakinnyi bagenzi be barimo Kwizera Pierrot na Ndayishimiye Eric Bakame abifashijwemo n’ibitego 2 yatsinze byafashije Rayon Sports gusezerera LLB ndetse n’igitego yatsinze APR FC mu mukino wa 3 w’igikombe cy’Intwali.

March Generation niyo Fan Club ya mbere ihembye abakinnyi

Abafana bo muri March Generation bari bafite uruhare rwa 40% ,abanyamakuru 15%, abafana basanzwe 15% naho Coaching Staff ikagira uruhare rungana na 30 %.

Tchabalala yatsinze Pierrot bakomoka hamwe

Muri rusange mu majwi, Hussein Tchabalala yabonye amajwi 58.6% by’abatoye bose, Pierrot abona amajwi 23.8%, naho Bakame abona 17,6%.

Uretse guhabwa igihembo, Tchabalala yanagenewe ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW). Igihembo ubwacyo gifite agaciro ka 25.000 FRW.

Shabani Hussein yagoye Mamelodi Sundowns

Tchabalala ari mu ikipe ya Rayon Sports igomba guhangana na Mamelodi Sundowns mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzabera mu mugi wa Pretoria ku Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa