skol
fortebet

Tchabalala yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Shaban Hussein uzwi nka Tchabalala yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu musore yaba ari mu biganiro n’ikipe ya Kiyovu Sports.
Uyu musore wari umaze umwaka n’igice akiniraga ikipe y’Amagaju, yasinyiye Rayon Sports amasezerano angana n’amezi 6 yari asigaranye muri iyi kipe gusa ashobora kongerwa, aho nta mafaranga yo kumugura (recrutement) yahawe ahubwo Amagaju FC yakiniraga niyo yishyuwe miliyoni 5.
Karekezi yatangaje ko yifuza (...)

Karekezi yatangaje ko yifuza koTchabalala yaza kumufasha mu mikino ya CAF Champions League bitegura muri Gashyantare, agafatanya n’umunya-Mali Ismaila Diarra cyane ko ba rutahizamu be Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils Caleb bamutengushye.

Tchabalala yageze I Kigali kuri uyu wa Kane mu gitondo ahita agirana ibiganiro na Paul Muvunyi perezida wa Rayon Sports,byarangiye yemeye gukinira iyi kipe ifite abafana benshi ndetse akazajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 500 ku kwezi.

Tchabalala ukomoka mu Burundi yiyongereye ku bandi bakinnyi batatu b’Abarundi bakinira Rayon barimo Kwizera Pierrot,Nahimana Shassir na Bimenyimana Bonfils Caleb aho bivugwa ko aribo batumye asinyira Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa